Print

Nyinawabega warokotse jenoside yahaye inka umugabo wamwiciye umuryango akanamusenyera inzu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 April 2018 Yasuwe: 5464

Nyinawabega n’ uyu muryango wamuhemukiye baraturanye mu kagari ka Gabiro Umurenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro. Muri Jenoside yakorewe abatutsi nibwo Murwanashyaka yishe abantu bo mu muryango wa Nyinawabega wari umuturanyi we banashyingiwe mu gihe kimwe, ndetse anamusenyera inzu nk’ uko yabitangarije UMURYANGO.

Nyinawabega uyobora AVEGA muri Rutsiro avuga ko mu 1994 inka ze 6 zariwe ndetse bakanamwicira umugabo n’ abana n’ abandi bo mu muryango we. Avuga ko abamwiciye bamusabye imbabazi bamwe bari muri gereza abandi bakazimusaba batari muri gereza gusa ngo bose yarabababariye ubu babanye neza.

Abamusabye imbabazi barimo na Murwanashyaka wamusenyeye inzu agafungwa atararangiza kuyisana ariko umugore we Mukankurunziza Dancille agakomeza kuyubaka.

Nyinawabega avuga ko nubwo abana be n’ umugabo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, ubu afite abana barimo n’ aba Murwanashyaka kuko atabura umwana umufasha imirimo cyangwa ngo abure uwo atuma.

Yagize ati “Uwo mugabo nahaye inka mufata nk’ umuvandimwe kuko baramufunze umugore dusigara tubana neza ari ubwana bwe butoya bukajya bumfasha imirimo nkabona nta kibazo aho umugabo aziye nanjye mbaha inka nta kibazo”

Mukankurunziza Dancille umugore wa Murwanashyaka avuga ko inka Nyinawabega yabahaye mu myaka itanu ishize yabafashije kwikura mu bukene ndetse iyo nka ari ikimenyetso cy’ urukundo no kuba abantu badakwiye kuzongera guhemukirana.

Yagize ati “Kubera ko nta nka twagiraga yampaye inka ndayiragiye iyo ibyaye nyimuzituriye iyo ibyaye bwa kabiri arayimpa. Numvise nishimye cyane rwose n’ uyu munsi niwe muntu dufite ufite umutima utuje mu bantu. Iyo nka rwose isonanuye ko abantu bakwiye gukundana ntibazongere guhinduka”


Nyinawabega uri hagati yahaye inka Mukankurunziza Dancille na Murwanashyaka bamukikije

Murwanashyaka yemeza ko we na Nyinawabega yiciye umuryango akanamusenyera inzu babanye neza akavuga ko icyemeza ko atari ukurenzaho ari uko bashyingirana.

Yagize ati “Umukecuru Nyinawabega tubanye neza, twashyingiriwe rimwe, na biriya byabaye ntabwo yabigenzemo cyane igihe cyarageze ampa inka. Abana banjye baragenda bakamuvomera, turashyingirana rwose tubanye neza ntabwo ari ukurenzaho”.

Nyinawabega avuga ko muri Jenoside yakorewe abatutsi abayikoze bamuririye inka 6, Jenoside yarangira bakamuha inka imwe ari nayo yahereyeho yiteza imbere. Magingo aya avuga ko hari benshi bamukesha imibereho barimo abana atabyaye yareze akabashyingira, akaba anakoresha abakozi batanu buri munsi akabahemba.


Comments

NZUMPATSE 23 April 2018

MURI IMFURA KOKO , URAKOZE MAMA YESU AKUBE IMBERE MUBYO UKORA BYOSE KUKO AKURIMO PE


john utazirubanda 21 April 2018

hey ndishimye ko uyu mubye afite umutima mwiza w’ ubwiyunge! iyinka yahaye uwamwiciye yitwa ngwiki?