Print

Katy Perry yatunguranye aca i Pantalo yari yambaye ahenera abantu bose bari aho n’abakurikiranaga amarushanwa kuri Tv[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 April 2018 Yasuwe: 2150

Umuhanzikazi Katy Perry akomeje gukora udushya dutandukanye mu irushanwa ry’umuziki rya American Idol aho asanzwe ari umwe mu bakemurampaka. Nyuma yaho mu minsi ishize yasomye umwe mu basore bahatanaga, ubu noneho yaheneye abakurikiranaga iri rushanwa.

Abafana batunguwe no kubona Katy Perry ibyo yabakoreye

Bijya gutangira uyu muhanzikazi yasekaga bikomeye maze ahita abwira abantu ati “Nshiye ipantaro yanjye!” n’ibitwenge byinshi ahita ahaguruka atera umugongo abafana maze azamura gato ibyo yari yambaye abereka ikibuno cye.

Katy Perry yanaherukaga gusoma umusore warushanwaga

Nk’ikiganiro kiba gica live kuri televiziyo aho n’abana bato baba bagikurikirana, umuhanzi Lionel Richie nawe uri mu bagize akanama nkemurampaka yahise agerageza kubuza Katy Perry kwerekana ikibuno cye ku mugaragaro ariko ntibyagira icyo bitanga.

Abo bari kumwe batunguwe bagerageza kumukumira

Umwe mu batekinisiye ba American Idol nawe yahise yihutira kuza kugerageza kongera kudoda iyi myenda y’uyu muhanzikazi, maze Perry wakomezaga guseka, akajya amubwira ati “Fatanya ibibuno byanjye!” maze abona guhita yicara.