Print

Ali Kiba yaraswe amashimwe n’imfura ye y’umukobwa igira nibyo imwifuriza mu buzima

Yanditwe na: Muhire Jason 20 April 2018 Yasuwe: 4225


Kuri uyu wa Kane Taliki ya 19 Mata nibwo Ali Kiba yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Aminah Rikesh umuhango wabereye ahitwa Ummul Kulthum mosque muri Mombasa ,umuhango witabiriye n’ abanyacyubahiro barimo Ali Hassan Joho ndetse n’umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi nka Jamal Gaddafi.

Umukobwa w’imfura ya Ali Kiba utaragaragaye aho imihango y’ubukwe yabereye abinyujije kuri Instagram yifurije Umubyeyi we ( Se )Ali Kiba ishya n’ihirwe mu rugo rwe rushya hamwe n’umukunzi we Aminah.

Yagize ati “Amahirwe masa kandi mfite ikizere ko ugiye gutangira ubuzima bushya ,nkwifurije umunsi mwiza yari ugukunda Amiya“

Biteganyijwe ko imihango y’ubukwe nyirizina izaba kuwa Gatandatu taliki ya 26 Mata 2018 ubukwe buzabera Dar es Salaam muri Tanzania aho biteganyijwe ko inshuti ye ya hafi Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzaniya azabwitabira.