Print

Burundi: Ikihishe inyuma yo kuba uwari umuyobozi w’ imbonerakure yagizwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 April 2018 Yasuwe: 4977

Ézechiel Nibigira yasimbuye kuri uyu mwanya Alain-Aimé Nyamitwe wari uwuriho kuva muri Gicurasi 2015 ubwo muri iki gihugu hari umwuga wo guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi. Nibingira yigeze kuba ambasaderi w’ u Burundi muri Kenya ndetse yanabaye umuyobozi w’ imbonerakure umutwe umuryango w’ abibumbye ufata nk’ inyeshyamba bitewe n’ ibikorwa bitandukanye ukora birimo urugomo n’ ubwicanyi.

Nk’ uko Jeune afrique yabitangaje aya mavugururwa yakozwe tariki 19 Mata uyu mwaka wa 2018. Abaminisitiri bavuye muri guverinoma ni bane n’ aho abinjiye ni batanu, kuri ubu mu u Burundi hari Minisiteri 21.

Perezidanse y’ u Burundi ntacyo yigeze ivuga kuri aya mavugururwa yakozwe muri guverinoma mu gihe mu Burundi hari umwuka wo kuvugurura itegeko nshinga ngo Perezida Nkurunziza akomeze ayobore.

Ku rundi ruhande ariko Pancrace Cimpaye uyobora ishyaka CNARED ritavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Nkurunziza yavuze ko ikibyihishe inyuma ari uguheza abatavugwarumwe na Leta mu biganiro

Yagize ati “Ubutumwa bwahawe imiryango mpuzamahanga burasobanutse. Kuba uwahoze ayobora umutwe w’ abarwanyi yagizwe umukuru w’ ububanyi n’ amahanga bihwanye no gufunga imiryango y’ ibiganiro ku bari hanze”

Cimpaye yongeyeho ko Alain-Aimé Nyamitwe yari asigaye ari Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga ku izina gusa ariko inshingano ye ari ugushyigikira ibyo yita ko bidakwiye gushyigikirwa mu maso y’ imiryango mpuzamahanga.

Alain-Aimé Nyamitwe ni umuvandimwe wa ‘Willy Nyamitwe’ umujyanama mu by’ itumanaho akaba n’ umuvugizi wa Perezisda Nkurunziza.

Muzindi mpinduka Nestor Bankumukunzi, wari Minisitiri w’ ikoranabuhanga n’ itunaho yasimbujwe Evelyne Butoyi. Déo Guide Rurema yasimbuye Célestin Ndayizeye muri Minisiteri y’ ibidukikije. Josiane Nijimbere wari Minisitiri w’ ubuzima yasimbujwe na Thaddée Ndikumana.