Print

Rwarutabura yavunikiye ukuguru mu birori byo kwakira Rayon Sports [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 April 2018 Yasuwe: 5021

Uyu mufana uzwi cyane kubera ubuhanga afite mu kuvuza vuvuzela ndetse no kwisiga amarangi iyo Rayon Sports yakinnye,ntiyahiriwe n’ibirori byo kwakira ikipe akunda kuko yabivunikiyemo ukuguru kwe ku ibumoso.

Ntabwo turashobora kumenya icyatumye uyu mufana uzwi cyane avunika gusa amakuru atugeraho aravuga ko byaba byatewe n’agasembuye uyu mugabo yari yafashe.

Rwarutabura we na mugenzi we Nkundamatch ni bamwe mu bafana bazwi cyane mu mifanire ya hano mu Rwanda ndetse bajya babona abaterankunga babafasha kujya no hanze.

Kubera ubwinshi bw’abantu bari muri ibi birori,biravugwa ko hari umuntu wahasize ubuzima azize kugongwa n’imodoka.


Comments

Kayitare 22 April 2018

yoooo niyihangane. gusa arafana nfabarahiye, umurimo akoze ajyanamo imbaraga ze zose.