Mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20,Amavubi anganyije na Kenya 0-0 biyafasha gukomeza mu cyiciro gikurikiraho kubera kunganya nayo igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye I Machakos.
Muri uyu mukino ntiwavuga ko hari ikipe yarushije indi kuko buri ruhande rwageragezaga gushaka uburyo bw’igitego ariko birangira nta nimwe ibonye igitego.
Amavubi yari imbere y’abafana bayo ashoboye kurinda izamu ryayo ntiyinjizwa igitego biyafashije kwerekeza mu cyiciro gikurikiraho aho igomba kwisobanura na Zambia iri mu makipe agira amakipe y’abana akomeye ku rwego rw’Afurika n’urw’isi.
Igitego Byiringiro Lague yatsindiye u Rwanda,kirugejeje mu ijonjora rya nyuma, rizatanga ikipe izerekeza mu gikombe cy’Africa.