Print

Mourinho agejeje Manchester United ku mukino wa nyuma wa FA Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 April 2018 Yasuwe: 2139

Muri uyu mukino wa FA Cup,Tottenham yakiniraga ku kibuga cya Wembley imaze umwaka w’imikino ikiniraho ndetse byabanje guteza urunturuntu mu bafana ba Manchester United,none birangiye bayitsinze ibitego 2-1.

Tottenham niyo yafuncuye amazamu ku munota wa 11 ku mupira mwiza yahawe na Christian Eriksen kiza kwishyurwa na Alexis Sanchez wari umaze iminsi anengwa n’abafana ba Manchester United kubera umusaruro we utari mwiza ku munota wa 24.

Ikipe ya Manchester United yatangiye igice cya kabiri ifite integoyo gushaka igitego cya kabiri, ndetse igenda icungira ku mipira Tottenham itakaje kuko yarushwaga cyane,biza kuyihira ku munota wa 62ku gitego cya Ander Herrera.

Mourinho wari wize cyane uyu mukino,yongeye kugaragaza ko ari umuhanga mu kwiga imikino ikomeye kubera uburyo yafashije ba myugariro be gucungira hafi ba rutahizamu ba Tottenham ndetse bakaza kubigeraho kuko nta mupira Harry Kane yigeze atera mu izamu.

Manchester United igomba gutegereza ikipe izarokoka hagati ya Chelsea na Southampton bazakina ku munsi w’ejo.