Print

Kiyovu Sports ibujije Rayon Sports gukomeza ibirori

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 April 2018 Yasuwe: 2758

Muri uyu mukino Kiyovu Sports yatangiye ikanga Rayon Sports ndetse birayihira ku munota wa 25 w’umukino ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kakule Mugheni Fabrice wahoze akinira Rayon Sports umwaka ushize.

Kiyovu Sports yakomeje gusatira Rayon Sports ndetse iza kubona uburyo bukomeye ku munota wa 38 ubwo Moustapha yinjiraga mu rubuga rw’amahina agahindura umupira ukomeye ugakora ku mukinnyi wa Rayon ukavamo.

Ikipe ya Kiyovu Sports yarangije igice cya mbere iyoboye umukino n’igitego 1-0 byatumye benshi bemeza ko yatsinze uyu mukino kuko Casa Mbungo nta kipe atsinda mu gice cya mbere ngo imwishyure.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatirana ndetse abona uburyo bukomeye ariko Rayon Sports iza gusekerwa n’amahirwe ku munota wa 52 ubwo Mbogo Ally yakoraga ku mupira mu rubuga rw’amahina umusifuzi Ishimwe Claude agatanga penaliti yinjijwe neza na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Kiyovu ntiyacitse integer kuko ku munota wa 58 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Moustapha Francis ku mupira mwiza yahawe na Nizeyimana Djuma.

Ibintu byabaye nk’ibikomereye cyane ikipe ya Rayon Sports yarwanaga no kwishyura gusa umucunguzi wayo Hussein Tchabalala wari winjiye mu kibuga asimbuye yishyuye igitego ku munota wa 82 w’umukino byatumye amakipe yombi agabana amanota.

Kiyovu Sports iheruka gutsinda Rayon Sports muri shampiyona ya 2011/2012. Byari ku italiki ya 21 Mata 2012, icyo gihe Kiyovu yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 , cyatsinzwe na Julius Bakabulindi.

Rayon Sports ihise ifata umwanya wa gatatu n’amanota 31 aho ikurikiye AS Kigali ya kabiri yatsinze Miloplast ibitego 3-0 uyu munsi ifite amanota 32,mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 34 ariko irusha aya makipe yombi umukino umwe.


Comments

Kagina 23 April 2018

Noneho uno munyamakuru arandangije. Ngo Kiyovu yabujije Rayon ibirori. Gute se ? Ku gikombe se yayitwaye ejo? Yarayitsinze se byibura ngo tuvuge ngo nyuma y’imyaka itandatu yayigaranzuye? Uri umuti w’amenyo