Print

Dore urutonde rw’ ibyamamarekazi bikurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram

Yanditwe na: Muhire Jason 23 April 2018 Yasuwe: 2167

Urubuga rwa Instagram kuri ubu rumaze kwanikira izindi mbuga nkoranyambaga gukoreshwa ku rwego rwo hejuru aho magingo aya uru rubuga rumaze kugira abayoboke barenga Miliyoni 800 z’abakoresha uru rubuga , uyu munsi twabateguriye urutonde rw’ bamwe mu bahanzikazi bakunzwe kubera ibikorwa bitandukanye basakaza kuri runo rubuga ubusanzwe rushyirwaho amafoto ndetse n’amashusho magufi afite umunota umwe .

1.Selena Gomez

Ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi bakurikiwe n’abantu benshi kuri instagram turasangaho umuhanzikazi Selena Gomeza ukurikiwe na Miriyoni 136 akaba yarakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Came And Get It , heart want what it want , uyu muhanzi akaba yarakundanye n’ umusore nawe w’ umunyamuziki witwa Justin Beiber.

3.Ariana Grande

Umuhanzikazi Ariane Grande aza ku mwanya wa kabiri mu bahanzikazi bakurikirwa n’abantu benshi ku isi aho kuri ubu afite miriyoni 118 zikurikira ibikorwa bye ku rubuga rwa instagram .

4.Beyoncé

Umuhanzikazi Knowless Beyoncé ubusanzwe washakanye n’umuraperi Jay-z aza ku mwanya wa 4 mu bahanzikazi bakurikiwe n’imbaga y’abantu kuri Instagram aho magingo aya ahanzwe amaso n’abasaga miriyoni 114 z’abamukurikira umunsi ku wundi .

5.Kim Kardashian

Umunyamidelikazi ndetse akaba n’ umugore w’umuraperi Kanye West ni umwe mu byamamarekazi bikurikiwe n’imbaga nyamwinshi kuri Instagram aho ubu abarizwa muri miriyoni 110 z’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram kubera amafoto akunze gushyiraho benshi bita ko ashotora igitsina gabo .

6.Taylor Swift

Taylor Swift umwe mu bahanzikazi bakunzwe kubera indirimbo ze yaje ku mwanya wa 6 mu bahanzi bakurikirwa n’imbaga y’abantu kuri Instagram mu mwaka wa 2018 aho kuri ubu afite miriyoni 107 z’abahora bamuhanze ijisho amanywa n’ijoro kubera amafoto atandukanye akunze gusangiza abamukurikira.

7.Kylie Jenner

Kylie Jenner umwe mu bahanzi bakunzwe muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika kuri ubu akurikiwe na miriyoni 107 aho anganya na mugenzi we Swift bakora umwuga umwe wo kuririmba.

8.Kendall Jenner

Jenner ni umwe mu banyamideli bakomeye muri Amerika aho kuri ubu akurikiwe n’imbaga y’abantu bangana na miriyoni 89.9 by’abamuhozaho ijisho
9.Nicki Minaj
Umuraperikazi Nick Minaj aza ku mwanya wa 9 mu bahanzikazi bakurikirwa n’imbaga y’abantu kuri instagram aho ubu afite miriyoni 86.2 z’abakurikira ibikorwa bye kuri instagram.

10.Miley Cyrus

Umuhanzikazi uzwiho udushya mu mashusho y’indirimbo akora aza ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’abahanzikazi bakurikirwa n’imbaga y’abantu kuri Instagram mu mwaka wa 2018 .