Print

Impamvu yateye umunyarwanda Sebuyange w’ imyaka 90 gukora ubukwe n’ umukecuru bamaranye 63 yamenyekanye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 April 2018 Yasuwe: 6844

Ubu bukwe bwitabiriwe n’ abana babo 8, abuzukuru 72 n’abuzukuruza 12. Sebuyange Ananiya w’imyaka 90 y’amavuko n’umugore we Nyirabakire Helene w’imyaka 93 basezeranye imbere y’Imana muri Centrale Gatolika ya Ruganda muri Paruwasi ya Nemba.

Umwana w’ umuhererezi wa Sebuyange witwa Bizimana Augustin yavuze ko Sebuyange yafashe umwanzuro wo gusezerana na Nyirabakire bitewe n’ ibyo aherutse kubona mu muhango wo gushyingura umuntu utari umukirisitu

Yagize ati "Yagiye gushyingura umuntu utari umukirisitu abona ukuntu bamushyinguye gipagani biramubabaza cyane, niko gufata icyemezo cyo gusezerana imbere y’Imana.”

Umwuzukuru wa Sebuyange witwa Nkurunziza Charles yabwiye itangazamakuru ubukwe bwa nyirakuru na sekuru bumusigiye isomo rikomeye; ati "Binyeretse ko imyaka yose umuntu agezemo nta cyamubuza gusezerana n’uwo bashakanye igihe bakundana."

Sekanyange n’umugore we bavuga ko bashimishijwe cyane n’iri Sezerano bagiranye bashagawe n’abakazana babo babambariye hamwe n’abazukuru babo.

Sekanyange yagize ati "Ibirori byanjye mbyakiriye n’umutima mwiza, ntureba ko aba bantu bose ari njye bashagaye.”