Print

Filimi z’urukozasoni zatumye umusore afata ku ngufu mama we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2018 Yasuwe: 3310

Uyu musore w’imyaka 22 ukomoka mu Buhindi,yarebye filimi z’urukozasoni yifuza kwigana abakinnyi bazo niko kwinjira mu cyumba mama we yari aryamyemo,amupfuka umunwa kugira ngo atavuza induru niko kumufata ku ngufu.

Uyu mubyeyi wagiye gutanga ikirego kuri polisi yo mu gace ka Patan,yavuze ko ubwo yari asinziriye yakanguwe n’amajwi y’uyu musore agira ngo aje gushaka igikombe cy’amazi niko guhita amusimbukira amufunga umunwa atangira kumusambanya.

Abaturanyi babwiye polisi ko bumvise aba bombi bari gukirana ariko ntibahite bahamagara polisi kuko uyu muryango usanzwe ubamo intonganya.

Uyu mubyeyi yabwiye polisi ko uyu muhungu we yabaswe na filimi z’urukozasoni kuko hari igihe yamaraga ijoro ryose ari kuzireba kuri telefoni ye ndetse ngo ntiyatinyaga kuzirebera mu ruhame ari kumwe na mama we na bashiki be.

Uyu mugore wari wanze gufungisha umuhungu we ,yategetswe n’umugabo we guhamagara polisi iraza imuta muri yombi.