Print

Umugore wa Jacob Zuma yahungabanyije isi kubera gutanga ikiganiro kuri TV yambaye ubusa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 April 2018 Yasuwe: 8332

Nonkanyiso Conco, umukobwa bivugwa ko ari mu myiteguro y’ubukwe n’uwahoze ayobora Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yategetswe gusezera ku kazi ku ngufu aho yagaragaye atanga ikiganiro kuri Televiziyo yambaye ubusa, abanyamakuru na bo bumiwe banze kumureba.

Conco w’imyaka 24 urushwa imyaka 52 na Jacob Zuma, yategetswe gusezera ku kazi k’umubitsi n’ushinzwe itumanaho mu muryango yakoragamo utegamiye kuri Leta, ’She Conquers’ ugamije gufasha abagore babana na virusi itera SIDa ndetse no guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore.

Uyu mukobwa aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu ahamiriza itangazamakuru ko ari uwa Zuma.

Umuyobozi wungirije wa ’She Conquers’, Leonora Mathe, yavuze ko impamvu basezereye Conco ari uko yakoze ibihabanye n’indangaciro z’uwo muryango nk’uko BBC yabitangaje.
Yavuze ko baharanira ko abagore n’abakobwa bigira, aho guhora bararikiye iby’abagabo bakuze b’abakire (Sugar Daddies).

Conco yagaragaye aganiriza eTV, yambaye ubusa, abanyamakuru bumiwe batanamureba

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko Conco ari gutegura ubukwe na Zuma. Nibibaho azaba ari umugore we wa karindwi.

Ikinyamakuru Times Live cyatangaje ko Conco ubwo yari amaze kubyara, tariki 12 Mata 2018, Zuma yamusuye mu bitaro inshuro eshatu.
Kivuga ko Conco yatangiye umubano wihariye na Zuma mu mwaka wa 2013.

Bwa mbere Zuma yashakanye na Sizakele Khumalo mu mwaka wa 1973.Nyuma y’imyaka itatu yahise arongora Kate Mantsho waje kwiyahura mu mwaka wa 2000.
Mu mwaka wa 1982 Zuma yashatse Nkosazana Dlamini, baza gutandukana mu 1998.

Mu 2009 Zuma yashatse Nompumelelo Ntuli wakoraga isuku muri hoteli. Mu mwaka wa 2010 yashatse undi mugore witwa Tobeka Madiba ari na we bakunze kugaragara bari kumwe. Mu 2012 yashatse Gloria Bongi Ngema.

Bivugwa ko Zuma afitanye abana n’abandi bagore batandukanye batashakanye ku mugaragaro.

Nonkanyiso Conco, umukobwa bivugwa ko ari mu myiteguro y’ubukwe n’uwahoze ayobora Afurika y’Epfo, Jacob Zuma