Print

Umunyarwenya Gasumuni yasubije ikibazo cy’abibaza igihe azarongorera

Yanditwe na: Muhire Jason 24 April 2018 Yasuwe: 4132

Ntarindwa Diogene uzwi nka Gasumuni cyangwa Atome ubusanzwe uzwi mu mikino yo gusetsa abantu binyuze mu biganiro akora yatangarije Radio Rwanda ko mu bibazo akunze ku bazwa n’Itangazamakuru akenshi bakomoza ku gihe gisigaye ngo ashake umugore , yasubije ko uyu mwaka agomba gukora ubukwe.

Yagize ati “Abantu bakunda kumbaza igihe nzashakira umugore , reka mbabwire ko uyu mwaka nzabona agacu “azarongora “

Twakwibutsa ko Ntarindwa Diogene kuri ubu afite imyaka 41 y’amavuko amaze iminsi agarutse mu Rwanda dore ko akubutse hanze y’igihugu aho aje mu bikorwa bitandukanye birimo gusetsa abantu abinyujije mu magambo.