Print

Radio Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 April 2018 Yasuwe: 1203

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 24 Mata 2018 nyuma y’aho iyi radio inaniwe kubahiriza umwanzuro wa RURA wakurikiraga ibihano yafatiwe muri Mutarama 2018 kubera ikiganiro cyanyujijweho cyanenzwe kutubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa 24 Mata 2018 rigira riti “Urwego Ngenzuramikorere, RURA, uyu munsi rwambuye Amazing Grace Radio icyangombwa cy’isakazamakuru.”

Rikomeza rigira riti “Kwamburwa iki cyangombwa bikozwe nyuma y’aho Amazing Grace Christian Radio itubahirije ibikubiye mu bihano yafatiwe nyuma y’ikiganiro yatambukije ku wa 29 Mata 2018 aho umunyamakuru Nicolas Niyibikora yatutse abagore abagereranya n’ikibi. Iki kiganiro cyaje gikurikira ibindi byanengaga imyemerere y’andi madini.”


Comments

Ishimwe 24 April 2018

murakoze gusa mumyandikire yanyu harimo ibintu biba bidasobanutse nkubwo muvuze 29 mata 2018 kdi ntituranayigeraho
urumvako ari ukwibesha