Uyu mugore yahamagaye mu ibanga umuryango wenawo umuhamagarira polisi,nyuma y’uko aya mabandi yarangaye akayiba umugono agahita ahamagara.
Mamadou Jallow we n’andi mabandi 2 batawe muri yombi
Uyu mugore yari amaze ukwezi kose atabonana n’umuryango we kubera akazi yakoraga mu Budage,aho yahuriye n’umugabo witwa Mamadou Jallow wo muri Mali akamusaba ko basura umuryango we mu Butaliyani,bagerayo agahita amushimuta.
Polisi yahise ifunga uyu munya Mali ndetse n’abanya Gambia 2 ndetse ihita ijyana kwa muganga uyu mugore kugira ngo avurwe ibikomere yatewe n’aya mabandi.