Print

Abanyeshuli bagiye kwiga mu mwaka wa mbere muri kaminuza bakoreweho imihango ya gishitani

Yanditwe na: Martin Munezero 24 April 2018 Yasuwe: 8285

Mu gihugu cya Mozambique amanyeshuri bo muri kaminuza bagiye gutangira umwaka wa mbere bagaburiwe inkari n’amazirantoki ndetse baranabyisiga mu rwego rwo kubabatiza no kubinjiza muri kaminuza.

Iki gikorwa cyakorewe mur Kaminuza ya muri Mozambique yitwa Unizambeze iherereye mu gace ka Zambeze iyi kaminuza ikaba yigisha ibijyanye n’ubuhinzi, amashyamba n’ubumenyi.

NK’uko ibinyamakuru bitandukanye byatangaje iyi nkuru byabivuze ngo benshi mu bana baje kwiga muri iyi kaminuza baje mu mwaka wa mbere basabwe kwiyogoshesha maze bakisiga amazirantoki kugira ngo bumvishwe kandi binjizwe muri kaminuza.

Artemiza Nhantumbo umwe mu banyeshuri bakoreweho iki gikorwa yasobanuriye televiziyo ya S TV na uko byamugendekeye. Ibi bikorwa bikaba byrakozwe n’abanyeshuri bakuru bo muri iriya kaminuza ya Unizambeze

Yagize ati” Abateguye ibyo iyo mihango batwohoshe umusatsi byari bitye ubwoba kandi binababaje cyane. Badutegetse kurya amazirantoki no kunywa inkari ndetse tukanabyisiga, ari nako baduhumuriza amazirantoki ku mazuru.”

Quiteria Jorge uyu nawe ni undi munyeshuri watangaje ukuntu umunyeshuri wo mu mwaka wa kabiri yabakuye mu ishuri agiye kubakorera icyo gikorwa kigayitse.
Nk’uko BBC ibitangaza ngo nyuma y’amafoto yawirakwiye kumbugankoranyambaga agaragaza uko aba banabakorerewe iki gikorwa, ababyeyi b’abo bana basabye ubuyobozi bw’iki kigo gukora iperereza kuri iki kibazo ndetse ababigizemo uruhare bose bagahanwa.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buhagarariwe na Cardoso Miguel bwatangaje ko bwashyizeho komite ishinzwe gukora iperereza ku bagize uruhare muri kiriya gikorwa cy’ubunyamaswa, kandi abo bizagaragaraho ko babigizemo uruhare bakaba bazahanwa bikomeye bamwe banirukanwe.