Print

Falcon ufite igitsina kirekire ku isi yavuze ko uyu mwaka kiyongereyeho uburebure

Yanditwe na: Muhire Jason 25 April 2018 Yasuwe: 5469

Umunyamerika Jonah Adam Falcon w’imyaka 41 wemejwe ko afite igitsina kinini kurusha abandi bagabo, yemeye kuvugana n’itangazamakuru no kuritangariza ko ashimishwa no kuba afite icyo arusha abandi bagabo bo kwisi, nyuma y’aho atari yishimiye kuba ahora asakwa kubibuga by’indege bamukekaho gutwara intwaro mu ipantaro.

Aganira na televiziyo imwe yo muri Amerika mu kiganiro cyitwa “The morning”, Falcon yatangaje ko igitsina cye kiyongereyeho uburebure bwa sanimetero ebyiri aho ubu gifite 22,5 iyo ari mu bihe bisanzwe na 33,7 igihe igitsina cye cyafashe umurego.

Uretse abagore bifuza kugirana ubucuti na Falcon, abakina ya mafilimi y’urukozasoni, bakina bakora imibonano mpuzabitsina kumugaragaro, nabo batangiye kumusaba ko yababera umukinnyi kugira ngo abantu bareba amafilimi yabo babe benshi kubera uwo mugabo ariko we ngo akaba atarabasubiza niba azemera cyangwa atazemera.