Print

Bizimana Djihad agiye guca agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga menshi mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2018 Yasuwe: 4580

Amakuru agera ku umuryango ni uko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na Beveren ndetse iyi kipe iri mu biganiro bya nyuma na APR FC ku buryo nta gihindutse arasinya amasezerano y’imyaka 3 bitarenze iminsi 2.

Djihad yitwaye neza muri CHAN bituma Beveren imurambagiza

Djihad yakoze ku mutima abashinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi ubwo yari mu mikino ya CHAN u Rwanda rwaviriyemo mu matsinda ariko Djihad ku giti cye yigaragaje gitore.

Bizimana Djihad ari mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino, kuko yatsinze ibitego 4 mu mikino ibanza ya shampiyona, ndetse atsinda ibitego 4 mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Yari umukinnyi ngenderwaho muri APR FC

Djihad yari amaze imyaka 3 muri APR FC, yagezemo avuye muri Rayon Sports yakiniye imyaka 2, nayo yajemo avuye muri Etincelles FC yamureze.