Print

Inkweto Michael Jackson yabyinanye mu w’1983 atarapfa zashyizwe ku isoko ku kayabo k’amamiliyoni[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 April 2018 Yasuwe: 1056

Irebere Inkweto Michael Jackson yambaye mu myaka irenga 35 ishize, zikaba zashyizwe mu cyamunara,Ni Izo yakoranye imyitozo y’igitaramo yabyinnyemo bwa mbere ‘moonwalk’.

Inkweto za Michael Jackson zigiye gutezwa cyamunara zikoze mu ruhu rwirabura, zikagira umupira uciye bugufi ku gice cy’imbere naho ku gitsi zikigira hejuru ho gato. Ni zimwe mu nkweto zaciye ibintu mu barimbaga mu myaka 30 ishize.

ABC News yatangaje ko izi nkweto Michael Jackson yazambaye ubwo yari mu myitozo y’igitaramo yakoze bwa mbere akiyerekana mu mbyino yari azwiho ya ‘moonwalk’; hari mu mwaka wa 1983 mu kiganiro ‘Motown 25: Yesterday, Today, Forever’ cyaciye kuri Televiziyo imbona nkubone hari n’abafana baje kureba uyu muhanzi.

Izi nkweto za Michael Jackson zizagurishwa mu cyamunara yateguwe n’ikigo gisanzwe kigurisha ibintu muri ubu buryo cya na GWS Auctions. Brigitte Kruse, umwe mu bacunga ibintu iyi kompanyi iteza cyamunanra yavuze ko izi nkweto zifite ubuziranenge.

Brigitte Kruse yavuze ko izi nkweto ziri kugurishwa, ndetse hari abatangiye gutanga amabahasha arimo ibiciro aho kugeza ubu hari n’abemeye kwishyura amadolari arenga gato ibihumbi icumi[ uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni umunani].

Nyuma yo kwambara izi nkweto, Michael Jackson yazihaye umubyinnyi wari inshuti ye witwa Lester Wilson, uyu ni we waje kuzitanga zishyirwa mu bubiko aho zari zimaze imyaka irenga makumyabiri.

Michael Jackson mu gitaramo cyabaye mu1991 i New York nizo nkweto yari yambaye

Izi nkweto zakwira umugabo wese wambara nomero 41. Cyamunara yazo izakorwa ku mugaragaro biciye no kuri internet ku itariki ya 26 Gicurasi 2018 muri Hilton Hotel i Los Angeles.

Michael Jackson yapfuye mu mwaka wa 2009, abaganga bemeje ko yazize kunywa imiti myinshi gusa umukobwa we Paris Jackson aherutse kuvuga ko yazize urupfu rwari rwateguwe ndetse ko mbere y’uko apfa yivugiraga ko hari benshi bamuhigaga.

Michael Jackson ubwo yaririmbaga mu birori bya MTV Movie Awards kuri Radio City Music Hall i New York City muri Nzeri 1995 nabwo nizo nkweto yari yambaye.

Uyu mukobwa yemeje ko Michael Jackson atazize impanuka nk’uko byinshi mu binyamakuru bidahwema kubitangaza. Raporo y’abaganga bapimye umurambo yemeje ko uyu muhanzi yazize kunywa imiti ifite ubukana irenze urugero ndetse muganga wamuvuraga witwa Conrad Murray yahamwe no kuba yarabigizemo uruhare bimuviramo gukatirwa igifungo cy’imyaka ine mu Ugushyingo 2011.