Print

Umukecuru yamaze imyaka irenga 60 atwite atabizi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 April 2018 Yasuwe: 2544

Uyu mukecuru yiriwe avugwa mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi,nyuma yo gupimwa n’abaganga bagasanga aratwite ndetse umwana atwite yarabaye amagufwa gusa nta mubiri afite.

Uyu mukecuru yatangaje ko muri iyi myaka 60 yose amaranye iyi nda,atigeze atekereza ko atwite ndetse we yagize ngo ni uburwayi budasanzwe afite bwo munda ntiyirirwa ajya kwivuza.

Ubwo yituraga hasi ari kugenda,yajyanwe kwa muganga igitaraganya abaganga bamusuzumye babona aratwite ariko babona umwana atwite ashobora kumuhitana niko gushaka uko bamubaga basanga ni umwana w’amagufwa gusa.

Abaganga batangajwe ni ukuntu uyu mukecuru yabashije kubaho imyaka irenga 60 ataricwa n’uyu mwana wamupfiriye mu nda.

Ikibabaje kurusha ibindi ni uko uyu mukecuru n’umugabo we wapfuye babuze umwana ndetse bakoze ibishoboka byose ngo babyare bikaba iby’ubusa.