Print

Uwungirije umugabo mubi muri Uganda yatangaje ko umwaka utaha azaba ariwe wa mbere mu babi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 26 April 2018 Yasuwe: 3060


Aba bagabo bombi, hari ibintu bahuriyeho nko kugira amasura mabi atinyitse kurebwa , bose ni bagufi cyane , bafite abagore beza, kuvuga icyongereza ni ingorabahizi kuri bombi, bafite imitungo myinshi, bazi kuririmba n’ibindi.

Nyuma y’iki kiganiro bakoreye kuri Bukedde TV bivuga imyato abaturage bo muri Uganda kugeza ubu ntabwo baramenya neza uyoboye abagabo babi muri iki gihugu dore ko buri wese ubabonye yemeza ko Seebabi ariwe uyoboye abandi mu gihe Mayor wa baabi we avugako ntamuntu umarana ikamba igihe kirenze imyaka itatu.

Yagize ati “ Nabwo numva ukuntu umuntu amara igihe kingana n’imyaka 3 ayoboye urutonde kandi hari aho bahanganye atarusha ibikorwa ….. uyu mwaka utaha ngomba kwereka abatuye muri Uganda ko ari njyewe mubi kurusha abandi nawe agomba kunyungiriza nkuko nabikoze iyi mwaka ishize.

Twakwibutsa ko abo bombi bahataniye uhiga abandi ububi mu mwaka wa 2013 ,ibirori byabereye ahitwa Kyazanga,mu karereka Lwengo i Kampala muri Uganda .