Print

Wa mwana w’imyaka 8 warongoye umukecuru w’imyaka 62 yamuteye inda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 April 2018 Yasuwe: 12030

Umwana w’imyaka 8 warongoye umukecuru w’imyaka 62 yamaze kumutera inda nyuma y’imyaka ine babana.

Umwaka ushize nibwo hasakaye inkuru y’uyu mwana w’ imyaka 8 y’amavuko asezerana n’umukecuru w’imyaka 62 mu rwego rw’imihango n’imigenzo yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho ubu aba bombi biteguye kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Uyu mwana uzwi nka Lungile Makasi ubu umaze kuzuza imyaka 12 y’amavuko yamaze kugera ku ntego atera uyu mukecuru inda aho biteganyijwe ko bazibaruka mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2018.

Uyu mwana yashyingiranywe na nyamukecuru mu rwego rwo kwirinda imyuka mibi y’umugabo we wa mbere witabye Imana.

Makasi yashakanye na Khabonina Khabo mu mwaka wa 2014.

Uyu mwana muto w’umuhungu yatanze Amadorari 500 yo gukwa uyu mukecuru ndetse atanga n’andi 1000 yo gukora ibirori kugira ngo abakurambere bishime batavuga ko yabasuzuguye bakabica.

Bamwe mu baturage bavuze ko uyu mwana w’umuhungu yarakunze guterwa mu ijoro na Sekuru witabye Imana akamutegeka kugira ibyo akora.Hari abavuga ko ibyo ari imyuka mibi ikunze gukoresha abantu muri icyo gihugu.

Mu mpamvu nyamukuru ngo yaba yaratumye uyu mwana w’imyaka 8 arongora uyu mukecuru, nuko Sekuru yitabye Imana akunda uyu mukecuru cyane maze asaba umwuzukuru we ko yazatera ikirenge mu cye agakora ubukwe n’uwo mukecuru.

Nyina w’uyu mwana w’imyaka 50 nawe icyo gihe akaba yaravuze ko ubukwe bw’umuhungu we ntacyo buzahungabanya ku buzima bwe kuko azakomeza ajye yiga amashuri ye bisanzwe.


Comments

Nzimenya jean claude 26 April 2018

Kweri ntanisoni tugifise.