Yagize ati “Inyubako n’ ibikoresho bigezweho bizafasha mu guhungura abarimu b’ amasomo y’ ubumenyi ngiro TVET Trainer Institute (RTTI) biri muri IPRC - Kigali byafunguye muri iki gitondo bizagira uruhare mu gutanga ubumenyi bukenewe mu rubyiruko ngo u Rwanda rugere ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.”
Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyoni 6 z’amadolari ya Amerika ku nkunga y’umuryango w’abanyakoreya KOICA watanzemo miliyoni 5.3 z’amadolari ya Amerika.
Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya guverinoma y’ u Rwanda yashimiye igihugu cya Korea ku bw’ ubufatanye by’ umwihariko uruhare KOICA igira mu burezi.
Mu rwego rwo kugabanya ubushomeri Leta y’ u Rwanda irimo guteza imbere amasomo y’ ubumenyi ngiro kuko ariyo abafasha abarangiza amashuri kwihangira imirimo.
Ngo ubushomeri ?yewee!