Print

Trump yatumye Kanye West na Kim Kardashian bashwana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2018 Yasuwe: 1808

Kanye West yanditse kuri twitter ye ku munsi w’ejo ko nubwo hari ibyo atumvikana 100% na Trump,ari umuvandimwe we ndetse hari ibyo bahuriyeho,bibabaza abakunzi be benshi barimo umugore we Kim Kardashian,wamwihanije bigatuma abyuka asaba imbabazi.

Kanye West yise Trump umuvandimwe we

Yagize ati “Ntiwakumvikana na Trump kuri buri kimwe gusa nta numwe watuma mwanga.Njye nawe dufite imbaraga nk’iza dragon.ni umuvandimwe.nkunda buri wese.Sinakwemera buri kimwe umuntu akoze kandi nicyo kitugira abantu.Dufite uburenganzira bwo gutekereza ibyo dushaka”.

Aya magambo Kanye West yavuze yatumye atakaza abafana barenga miliyoni 9 bamukurikiraga kuri Twitter ndetse n’umugore we Kim Kardashian aramwikoma.

Kim Kardashian yasabye Kanye West ko yasobanura ibyo yashakaga kuvuga kuri aya magambo,abwira abantu ko atemera 100% ibyo Donald Trump akora ndetse nta muntu yemera 100%uretse we ubwe.