Print

Uko hirya no hino ku Isi hiriwe, tariki 26 Mata 2018 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 April 2018 Yasuwe: 1856

Angela Merkel mu ruzinduko muri USA

Umuyobozi w’ igihugu cy’ Ubudage kuri uyu wa Gatanu tariki 27 arakorera uruzinduko rw’ akazi muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika, aho mugenzi w’ Ubufaransa amaze iminsi itatu. Izi ngendo zikurikiranye z’ abakuru b’ ibihugu basimburana muri Amerika abasesenguzi barazibona nk’ izigamije kubuza Perezida wa USA Donald Trump guhindura amasezerano y’ intwaro z’ ubumara na Irani.

Nile Gardiner, Umuyobozi w’ikigo kitiriwe Margaret Thatcher yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Merkel ajyanye imbaraga ziruta iza mugenzi we Emmanuel Macron utabashije kumvisha Trump ko adakwiye guhindura ayo masezerano. Perezida wa Irani we avuga ko ibyo Trumpo ashaka gukora kuri ayo masezerano nta burenganzira n’ ubumenyi abifitiye.

Perezida Magufuli yasabye Abadepite ba EAC kuyifasha kubona ibisubizo by’ ibibazo biri mu karere

Perezida wa Tanzaniya yahamagariye abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba gufasha ngo imvururu za politike zihitana ubuzima bw’abantu mu karere zihagarare.

Perezida John Pombe Magufuli yabivugiye mu nteko nshinga mategeko ya EALA ku wa Kabiri.

Yanavuze n’ikibazo cy’imigenderanire itifashe neza ati: “Ni mwe mugomba gushaka umuti ahari indyane z’intambara, murahazi namwe ahari intambara zihitana abantu. Ikindi ni ubumwe hagati y’Abanyafurika y’uburasirazuba guhera ku bakuru b’ibihugu, abaminisitiri, abadepite n’abandi cyane cyane abanyagihugu bato bato.”.

John Pombe Magufuli yanavuze ikibazo cy’ubutunzi. Yibutsa ko akarere gatunze ariko abanyagihugu batabona inyungu ziva muri ubwo butunzi.
Magufuli yanaganiriye n’ umuyobozi wa EALA Martin Ngoga ibindi bibazo n’ uko byatorerwa umuti.

Bernard Makuza yavuze ku banyereza ibya Leta

Perezida wa Sena Hon Bernard Makuza yavuze ko abanyereza imari ya Leta atari ikibazo cy’ubumenyi, nk’uko hari ubwo bivugwa, kuko ubwo bujura babukorana ubuhanga buhanitse yongeraho ko iyo iyo umuntungo wa Leta utanyerezwa u Rwanda ruba rukize kurusha ubu.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Mata 2018, mu nama nyunguranabitekerezo yabereye muri Sena ivuga ku micungire y’umutungo wa leta.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragararo inzu yitezweho gufasha Leta kugera ku ntego yo kugabanya ubushomeri

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragaro inyubako izahugurirwamo abigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro avuga ko iyi nyubako n’ ibikoresho birimo ari ingenzi cyane kugira ngo u Rwanda rubone urubyiruko rufite ubumenyi bukenewe ngo rube igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Uko hirya no hino Isi yiriwe tariki 25 Mata 2018