Print

Urutonde rw’abahanzikazi nyarwanda badatinya guhishura ubwambure bwabo n’impamvu batanga ibibatera[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 April 2018 Yasuwe: 4671

Dukunze kubona kenshi amafoto n’amashusho bicicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyamabaga n’ahandi, bigaragaza bamwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda berekana imiterere y’imibiri yabo, ariko hakibazwa na none icyo byaba bibafasha mu buhanzi bwabo, hari icyo ba nyir’ubwite babivugaho.

Si rimwe si kabiri hagaragazwa amafoto ahishura ubwambure bw’ abakobwa bo mu Rwanda, bamwe na bamwe b’ibyamamare mu buhanzi bw’indirimbo, usanga badatinya guhishura ibihishwe inyuma y’imyambaro yabo. Iki ni igikorwa kitavugwaho rumwe n’abantu muri rusange, aho bamwe babigaya bakabyita guta umuco no kwiyandarika, naho abandi bakabyita ko ari uburenganzira bw’ababikora kuko bijyanye no kwamamara kwabo.

Ikinyamakuru cy’UMURYANGO.RW twifuje kumenya byimbitse aho kugaragaza ubwambure bihurira n’ubuhanzi bw’indirimbo, maze twifashisha ibyagiye bitangazwa na bamwe mu bahanzikazi, aho basobanuraga impamvu y’iyo myambarire igaragaza ikimero cyabo kandi nyamara batabarirwa mu bamurika imideri bazwi ku izina rya “Models”.

1.Oda Paccy


Oda Paccy ni umwe mu bahanzikazi bamenyerewe mu njyana zitandukanye ariko cyane cyane iyo azwiho kurusha izindi ni Hip Hop. Paccy yakunze kunengwa ku bijyanye n’imyifotoreze ye igaragaza bimwe mu bice by’ibanga, aho bamwe batatinyaga no kumubwira ko ari kubateza ibibazo by’umubiri. Mu gusubiza abo bose, Paccy yagize ati: “Abagira ibibazo ni akazi kabo, njyewe ariya ni amafoto nifotoza kuko nyuzwe n’uko Imana yandemye nkaba numva abantu badakwiriye kubifata ukundi”.

2. Asinah Era

Asinah, umuhanzikazi uzwi mu njyana ya dancehall, ni umwe mu bakobwa baririmba utajya atinya gushyira hanze amafoto agaragaza ikimero cye, ndetse na bimwe mu bice by’ibanga bye. Yakunze gusubizanya uburakari abagerageje kumubaza impamvu y’imyambarire ihishura ubwambure bwe, umwe yamusubije atya:“nkawe just unfollow sinkwinginga to follow me…ahokuvuga ubusa urushwa nubusa ninkokwibariza ubuhiri ukabwikubita ☝🏾cg kurushywa n’umutwaro utikoreye..jya umenya ibyawe iby’abandi ntamaramuko ubivanamo ujye wicecekera farid wee nako fatuma wee”.

3. Fearless

Iri ni ishusho ryo mu ndirimbo ye yitwa “I like you”/ Photo: Internet

Fearless nawe azwi mu njyana ya Hip Hop, akaba ari mu bakunze kugarukwaho n’abatari bake kubera imyambarire ye ndetse n’imyifotoreze igaragaza ubwambure bwe. Fearless ntatinya kuvuga ko abamwibazaho kubw’ibyo yambara, atari ikibazo kibareba. Uyu muhanzikazi yigeze no kugirana ikibazo n’umugabo witwa Claude Kwizera, nyuma yuko amutije igipangu ngo gifatirwe mo amashusho y’indirimbo ye yitwa ” I like you”, nyuma uyu mugabo abona amashusho yafatiwe iwe bikamurenga kuko yari yuzuyemo amashusho agaragaza ubwambure, kandi Kwizera avuga ko ari umukirisitu.

4. Tonny

5. Meek Rowland

6. Young Grace

7. Marina

Urutonde rw’abahanzikazi badatinya guhishura ubwambure bwabo, ariko ikigaragara nuko nabo ubwabo batabasha kugaragaza icyo bibafasha mu miririmbire yabo, umuntu akaba yakwibaza niba gukundwa kwabo babikesha ubuhanga mu kuririmba cyangwa niba ari amafoto agaragaza imyambarire yabo. Ikindi cyibazwaho ni icyerekezo cy’abahanzikazi nyarwanda mu myaka izaza ku bijyanye n’imyambarire kuko uko bwije n’uko bukeye gushyira ubwambure ku karubanda biri kugenda bifata indi ntera.

Ntawabura kuvuga ko kugendana n’igihe ari kimwe mu biyobora abahanzikazi bo mu Rwanda ku bijyanye n’ uburyo bifotoza cyangwa se bigaragariza abakunzi babo mu bitaramo, kuko Iyo witegere uburyo abahanzikazi bo mu bihugu byateye imbere mu muziki bifotoza cyangwa se bambara mu bitaramo n’ahandi, ntiwashidikanya ko iyo nkubiri yo kugaragaza ubwambure ariho yaje ikomoka kuko bo babitangiye mbere.