Print

Huye: Abaturage barasaba RAB indishyi y’imyaka yangizwa n’inka z’iki kigo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 April 2018 Yasuwe: 345

Umusozi wa Songa ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB zone y’amajyepfo gifiteho urwuri,hepfo y’aho rugarukira hahoze hatuye abaturage ariko baje kwimukira ku midugudu ubu hasigaye imirima yabo gusa.Aba baturage ariko bavuga ko bahangayikishijwe n’uko muri iyi mirima ntacyo basarura kuko inka z’iki kigo cya RAB zihora zibonera imyaka buri gihe. Ibi ngo bibatera igihombo gihereye ku nzara ,ariko bakagira ibyifuzo bibiri birimo guhabwa agaciro bakishyurwa imyaka yabo yonwe n’inka z’iki kigo,ndetse bakanasaba iki kigo gushyiraho uruzitiro izi nka ntizikomeze kubonera.

Umuyobozi uhagarariye RAB muri zone y’amajyepfo, Gasana Parfait avuga ko ari uburangare bwa Rwiyemezamirimo ushinzwe kubacungira urwuri,ariko bagiye guhuza abaturage n’ubuyobozi hakabarurwa ibyonne bityo abaturage bakishyurwa,hakanazitirwa urwuri. Uyu muyobozi wa RAB zone y’amajyepfo kandi aranasaba imbabazi abaturage,abizeza ko ibi bitazongera.

Aba baturage bavuga ko kuva na kera bakihatuye bonesherezwaga ariko babaza iki kigo kikababaza ibimenyetso by’uko inka zaboneye ari izabo babibura bikarangira uko.

Cyakoze ku itariki ya 25 Mata 2018 ngo ubwo izi nka zaboneraga ebyiri muri zo zaje kugwa mu byobo byahoze ari imisarane yabo batarimuka,zikurwamo bukeye ,nk’ikimenyetso ngo iki kigo RAB kitagomba kwirengagiza kikabishyura imyaka yabo izi nka zangije.

TV1