Print

Umugore wakundanye n’abagabo bagera kuri 200 mugihe gito cyane akomeje gutangaza abatuye isi

Yanditwe na: Martin Munezero 28 April 2018 Yasuwe: 2127

Umugore wo mu gihugu cya Korea y’Epfo yatangaje abantu bitewe n’uko mu gihe kingana n’imyaka 2 amaze gujya mu rukundo n’abagabo bagera kuri 200. Nyamara kuri ubu akaba nta numwe bari kumwe.

Uyu mugore witwa Han Marim ngo kuri ubu amaze kubengukwa n’abagabo bagera kuri 200 bose. Muri aba bose ngo ntawe bamaranaga kabiri kuko bamwe muri bo batandukana nawe nta minsi iciyeho.

Hari nabo batandukanaga uwo munsi batangiriyeho gukundana bitewe n’uko yabonaga nta bushake bafite bwo kumuha impano yifuza cyangwa ngo kumuha amafaranga amufasha kwikemurira ibibazo bye byose.

Han ngo muri iyi myaka yose yabashije gucuruza urukundo rwe aba basore bose ngo babashije gukundana n’uyu mwari. Umwe bakundanaga uyu munsi undi nawe bagakundana gutyo gutyo. Umusore wese utabashaga guhaza ugushaka k’uyu mukozi wa televiziyo yo muri Korea y’Epfo ngo ibyabo byarangiriraga aho.

Uyu mugore ngo yabashije kwinjiza amafaranga angana na miliyoni imwe y’amawoni amafaranga akoreshwa muri Korea y’Epfo. Aya yose akaba abarirwa mu mpano zitandukanye yagiye abona ndetse n’imirimbo yabashije kubona.

Uyu mwari akaba yaraje kwisanga nyuma y’imyaka 2 yose amaze gukundana n’abagabo bagera kuri 200 bose.