Print

Zari yatangaje impamvu ituma Diamond n’abandi bamwanga

Yanditwe na: Muhire Jason 28 April 2018 Yasuwe: 5195

Umuherwekazi Zari The Boss Lady wahoze ukundana na Diamond bakaza gutandukana ku munsi mpuzamahanaga w’abakundanye Saint Valante amuziza ko amuca inyuma yavuze ko kuri ubu atekanye ndetse yamenye impamvu nyamukuru ituma abantu bamwanga zirimo kuba bazamwangira yuko ari mwiza , kuba avugisha ukuri , kuba afite amafaranga , kuba abayeyho neza ndetse n’ ibindi.

Yagize ati “ Abantu bazakwanga kubera ko uri mwiza , bazakwanga kubera ko inzozi zawe zikubera impamo ,bazakwanga kuko ukunzwe , bazakwanga kubera ko ugira intego mu buzima bwawe".

Gusa yasoje abwira abo bantu bamwanga ko ibyo byose bizamuha akanyamuneza kuko ari avugisha ukuri ndetse bizatuma abandi bamutekerezaho cyane.

Twakwibutsa ko kuri ubu Zari yabyaranye abana 2 n’umuhanzi Diamond aho kuri ubu ari mu gihugu cya Afurika yepfo mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no kwita ku rubyaro rwe.


Comments

28 April 2018

Ariko kuvugisha ukuri ntago byatuma abantu bakwanga,knd abantu bakunda umuntu wiha intego akayigeraho.Zari afite ikindi amuziza,kuko aho yarabeshye peeeee.Good luck to Diamond in all.