Print

Umuturirwa wa Donald Trump wafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 April 2018 Yasuwe: 2971

Inkuru y’inkongi y’umuriro yafashe uyu muturirwa wa Trump (Trump Tower) yamamaye muri iki gitondo gusa umubare w’abapfuye n’abakomerekeye muri iyi nkongi y’umuriro nturamenyekana.

Iyi nkuru ije ikurirkiye iy’undi muturirwa wa Trump uherereye muri mugi wa New York nawo uherutse gufatwa n’inkongi y’umuriro umugabo akahasiga ubuzima.

Uyu muturirwa wari umaze imyaka 10 wubakwa mu mugi wa Baku,ntabwo wari wagatahwa ku mugaragaro.

Uyu muturirwa bivugwa ko watangiye gushya ku munsi w’ejo ubwo habaga amagerageza y’imodoka z’umukino wa Formula 1.


Comments

Esther 28 April 2018

Ko ndeba izi pictures ariko Atari ubwa mbere nzibonye? iyi nzu ihiye vuba aha cg yahiye kera?