Print

Dore amafoto agaragaza uburanga bw’ umunyarwandakazi uri mu rukundo na Ykee Benda

Yanditwe na: Muhire Jason 28 April 2018 Yasuwe: 6706

Umunyarwandakazi Divine Buchanan wavukiye mu Rwanda nyuma yerekeza Uganda hamwe n’umuryango we aho bahise barekeza mu bwongereza kuva afite imyaka 5 y’amavuko

Mu buzima busanzwe Divine ni umwanditsi w’indirimbo i London , amazina ye y’ ubusanze azwi nka Divine B aho magingo aya yiga ibijyanye n’umuziki ndetse mu nganzo ye yaririmbanye n’abahanzi batandukanye ndetse akorana ibitaramo birim ibyabereye kuri freedom city muri Uganda ndetse n’ibind yakoreye i London ari kumwe na Eddy Kenzo, Cindy, Ykee Benda and Spice Diana.

Ikindi nuko Divine B yakoranye indirimbo yitwa LOVE n’ umuhanzi ukomeye muri Ghana witwa MK ndetse ubusanzwe akaba azwi ku ndirimbo zirimo Ups and Downs’, ‘Can’t Go Back’ and ‘Dancing 4 You’.

Divine iby’urukundo rwabo byamenyekanye nyuma yuko Ykee Benda ashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Whistle’ aho avuga ku mukobwa akunda cyane nyuma bigatahurwa ko ashobora kuba yararirimbaga uyu mukobwa , Divine yabyemeye avugako kuva mu bwana bwabo bari inshuti mu muryango kubw’ ubuzima bavuye muri Afurika bakerekeza mu Bwongereza ngo bafitanye umubano mwiza kandi bagiye gukorana indirimbo mu gihe cya vuba.