Print

NTIBISANZWE!Pasiteri yasabye umugore kwamburira ikariso mu rusengero imbere y’abayoboke be benshi amutegeka no gutandaraza

Yanditwe na: Martin Munezero 29 April 2018 Yasuwe: 8070

Uyu mupasitoro ukomoka mu gihugu cya Nigeria ngo yaba yarakoze ibi kugirango asengere uyu mugore maze abashe gutwita.

Mu ifoto yakwirakwiriye ku rubuga rwa Facebook, hagaragara umupasitoro akuramo ikariso y’umugore ndetse ngo akaba yarahise anamusaba gufungura cyane amaguru ye kugirango umwuka utuma asama winjire mu gitsina cye.

Iyi foto ikigera kuri Facebook yahise ikwiragizwa hirya no hindo

Ni mu gihe hirya no hino ku isi hakomeje kugaragara abashumba n’abanyamadini bakora ibikorwa biteje urujijo ndetse usanga bamwe aho kuyobora imitima y’abayoboke babo bita intama, ahubwo baba bagamije kubayobya no kubarya utwabo. Buri wese akaba asabwa kuba maso no kwitondera amatorero y’inzaduka kuko amwe muri yo afite imyitwarire n’inyigisho zidasanzwe kandi zitari nziza.


Comments

1 May 2018

NIKOBIRAKABIJE.OK
NKOBO IMANA IZABAHEKURIMBUKAPE
KUKONINKOZIZIBIBI.NDIZERAKO bapsitor NKABO
BAMEZENKIGURUBEZAVUMWE.


MAZINA 29 April 2018

Abantu benshi basigaye bita Pastors ngo ni "Ibiryabarezi" kubera ko barya amafaranga y’abantu.Abarezi ni abayoboke babo.Kubera ko abo bayoboke batazi neza icyo Bible ivuga,Pastors babarya amafranga.Abagore n’abakobwa bakabasambanya.Nuko babahishira,naho ubundi barabamaze.Iyo babasambanyije,bababwira ngo nukwirukana abadayimoni.Nkuko sites nyinshi zibyerekana,hali pastors bajya batera inda abayoboke babo hafi ya bose.Iyo police ibabajije,bavuga ko ari "imana yabibategetse".Bene aba,Yesu yabise IBIRURA byambara uruhu rw’intama.
Abantu ntabwo bazi ko Icyacumi cyali kigenewe gusa ubwoko bwitwaga Abalewi kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara 18:21-24.Ku Bakristu nyakuri,Yesu yabasabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).