Print

Umugabo yateye inda uwahoze ari umukunzi w’umuhungu we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 April 2018 Yasuwe: 2787

Ubwo umuhungu w’uyu Pinder yasohokanaga n’uyu mukunzi we witwa Jamie-Rae Roberston w’imyaka 27,yahuye n’uyu mubyeyi we ,baraganira ndetse bagera naho urukundo rubagurumanamo byatumye uyu mukobwa yanga uyu musore yikundanira na se none yamuteye inda.

Uyu mukobwa yavuze ko agihura na papa w’uyu musore bahoze bakundana, yahise abona ko yibeshye gukundana n’umuhungu we niko kwikundira uyu mugabo umurusha imyaka 22.

Nyuma yo kwikundanira ndetse bakaza kubyarana umwana w’umukobwa,aba bombi barateganya gukora ubukwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Uyu Pinder yavuze ko yabanje guhangayikishwa n’uko uyu muhungu we azakira kumva ko papa we akundana n’uwo bahoze bakundana,gusa yatangaje ko we yabifashe nk’amateka ndetse nta kibazo byamuteye


Pinder yateye inda uwahoze ari umukunzi w’umuhungu we