Print

Umuraperi Rick Ross yakoze igitaramo cy’amateka muri Kenya [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 29 April 2018 Yasuwe: 1370


Umuhanzi [ William Leonard Roberts II ] uzwi nka Rick Ross ni umuraperi ukorere umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ukunzwe mu injyana ya Hiphop ku isi , kuva taliki ya 27 Mata 2018 . nibwo yageze muri Kenya mu gitaramo cyateguwe na NRG cyari kuba Kuwa gatandatu Taliki ya 28 Mata kuri Carnivore grounds .

Iki gitaramo yakoze ku gicamunsi cyejo Taliki ya 28 Mata cyaranzwe n’ ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ibindi bitaramo byose byabereye muri Kenya kandi bihenze, ikindi nuko cyaranzwe n’ urubyiruko rwinshi cyane.
Iki gitaramo ntucyubahirije igihe kuko byari biteganyijwe ko gitangira saa 2:30 ku masaha yo muri Kenya gusa cyaje kwegezwa imbere aho cyatangiye saa 3 mu gihe abashizwe gutunganya ibyuma by’umushitsi mukuru Rick Ross bari bagitunganya.

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo kizakorwa mu buryo bwo kuririmba Live gusa bamwe batunguwe no kumva hari amajwi y’indirimbo aciye mu byuma, ibi akaba ari bimwe bitishimiwe n’abafana bishyuye amafaranga yabo bakaza kwirebera umuhanzi bakunda .

Ikindi cyagaragaye muriki gitaramo nuko nyuma yuko igitaramo gihumuje bategetse ko buri muntu wese wifuza kubonana na Rick Ross yishyuraga amashiringi ya kenya ibihumbi 10,000 ku girango babonane imbona nkubone.
REBA AMAFOTO