Print

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatahuye uburiganya mu mitangire y’akazi muri Minisante

Yanditwe na: Joseph Hakuzwumuremyi 30 April 2018 Yasuwe: 32778

Amwe mu makosa, nk’uko bigaragara muri raporo y’igenzura y’agateganyo Umuryango ufitiye kopi, harimo abakozi batanze impapuro zisaba akazi italiki yo gusaba akazi yararenze, kongerera amanota abatsinzwe, kwima amanota abatsinze, guha akazi abatujuje ibyasabwaga n’ibindi.

Muri iyi raporo, bigaragara ko Mukankiko Peace wahawe akazi mu bitaro bya Ruhango, Furaha Frank wahawe akazi mu bitaro bya Shyira na Kabanda Albert impapuro zabo zisaba akazi Minisante yazakiriye hafi amezi abiri nyuma y’aho italiki ntarengwa yo gutanga impapuro zisaba akazi yari yararenze.

Aba bose basabye akazi taliki 17/4/2017 italiki ntarengwa yari taliki 24/2/2017. Mu gitabo cy’abatanze dosiye zisaba akazi aba bahawe nomero umwe umwe ifite iy’undi muntu bisa ariko we watangiye igihe dosiye ye, ibi byasaga no kujijisha. Aba bose uko ari 3 bahawe akazi.

Muri iri genzura kandi, byagaragaye ko hari abakandida bahawe akazi nyamara dosiye batanze zitari zujujue ibisabwa.

Twagirimana Albert, wahawe akazi mu bitaro bya Mibilizi, Komisiyo yasanze muri dosiye ye diplome y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) ari iyo ku italiki ya 25/8/2017 mu gihe italiki ntarengwa yo kwakira dosiye zisaba akazi yari 24/2/2017.

Ndamage Theophile wahawe akazi mu bitaro bya Nyanza we muri dosiye ye harimo icyangombwa cyo ku italiki ya 21/10/2017 cy’uko ari kwiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza kandi hari amasomo 6 ashigaje!

Mu igenzura kandi, raporo igaragaza ko hari abakandida bari batsinzwe ikizamini cyanditse bakongererwa amanota, ndetse n’uwatsinze iki kizamini amanota ye bakayagabanya bityo akimwa uburenganzira bwe bwo gukora ikizamini cy’ikiganiro.

Musoni Sylvestre yahawe akazi mu bitaro bya Munini yatsinzwe ikizamini cyanditse aho yari yabonye amanota 15/50 atamwemerera gukomeza ikindi kizamini ariko yongererwa amanita 20 ahita yemererwa kujya mu kizamini cy’ikiganiro ndetse asohoka mu batsinze.

Ndamage Theophile wahawe akazi mu bitaro bya Nyanza yari yabonye amanota 11/50 mu kizamini cyanditse yongererwa amanota 20 ngo abashe gukora ikizamini cy’ikiganiro .

Sinayitutse Desire wahawe akazi mu bitaro bya Gihundwe yari yatsinzwe n’amanota 22 yongererwa amanota 5.5 ngo abashe gukora ikizamini cy’ikiganiro.

Ibyimana Consolatrice wahawe akazi mu bitaro bya Kirehe yari yatsinze ikizamini cyanditse yemerewe gukora ikizamini cy’ikiganiro ariko n’amanota ye arongerwa. Yari yabonye amanota 27.5/50 yongererwa amanota 14.5.

Uwitwa Habiyaremye Valens yari yatsinze ikizamni cyanditse n’amanota 42/50 ariko yimwa uburenganzira bwo gukora ikizamini cy’ikiganiro kuko mu gutangaza amanota yasanze afite 15/50. Amanota ye yagabanyijweho amanota 27!

Muri iri genzura kandi, raporo igaragaza ko Sylvestre Musoni wahawe akazi mu bitaro bya Munini atigeze yerekana dipolome y’u Rwanda inganya agaciro n’inyamahanga iri muri dosiye ye nabyo bikaba binyuranye n’amategeko.

Umuyobozi w’Imirimo Rusange (Corporate Services Division Manager) muri Minisante Valens Ndonkeye arashyirwa mu majwi ku makosa yose ari muri iyi raporo.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko Valens Ndonkeye, Umuyobozi w’Imirimo Rusange muri Minisante yaba yarabanje kwima abakozi ba komisiyo dosiye zakosoreweho ikizamini cyanditse ariko akaza kuzitanga hakoreshejwe izindi mbaraga.

Andi makuru ni uko aya amakosa ngo ashobora kuba atarakozwe mu buryo bwo gucikwa nk’uko Minisante yabibwiye abakozi ba Komisiyo ahubwo bishoboka ko hari icyagiye gitangwa ngo bamwe bahabwe akazi hirengagijwe ibyasabwaga.

Abavuga ibi bakabihera ko hari amazina agaruka muri buri kibazo Komisiyo yagaragaje mu muri iyi raporo kandi bose barabonye akazi.

Valens Ndonkeye yatangarije Umuryango ko iri genzura ryakozwe ndetse raporo y’agateganyo igasoka, bakagira icyo bayivugaho ariko bakirindiriye raporo ya nyuma ndetse n’ibyo basabwa gukora ngo bayishyire mu bikorwa.

Yagize ati:” ntabwo harasohoka raporo ya nyuma, raporo iracyari muri komisiyo, mu gihe izaba yasohotse igira n’ibyo isaba nibwo tuzabishyira mu bikorwa”.

Habiyaremye Valens, afite ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mi Ibaruramali, yari yatsinze ikizamini cyanditse n’amanota 42 ariko amanota ye bayagabanyaho 27 asigarana 15. Avuga ko icyamubabaza atari uko yakwimwa amanota ahubwo azababazwa n’uko bizanamenyekana ariko ababikoze ntibahanwe.

Yagize ati:” Nk’umuntu wabaye mu bwarimu ndabyumva, birashoboka ko wakwibeshya, ariko kwibeshya amanota umuntu yayabonye ukayagabanya simbyumba, ariko nanone icyambabaza cyane ni igihe igenzura ryarangira ababigizemo uruhare ntibabibazwe, hari ikizere ko amategeko yazandenganura”.

“Kundendanya simbifatamo nk’ikibazo cyane, ikibazo ni uko byagaragara bikarangirira aho gusa ntawe ubibajijwe”.

Olivier Kanamugire, Umuyobozi w’Ishami ry’Imicungire y’Abakozi mu bigo muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangarije Umuryango ko iyo bakoze igenzura bagasanga hari amakosa yakozwe mu gutanga akazi abo bakozi bahawe akazi birukanwa.

Yagize ati: “Ubusanzwe amategeko ateganya ko iyo bigaragaye ko umukozi yagiye mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahita yirukanwa hagatangwa ibizamini ku bamusimbura”.

Nta gisubizo twabonye cya Komisiyo y’Abakozi ba Leta ku cyakorwa mu gihe byagaragara ko hari abakandida bibwe amanota bari babonye mu kizamini iki n’iki bikabagiraho ingaruka zo gutsindwa.


Comments

YVES 16 May 2018

AMARIRA YA BA ADMINI


YVES 16 May 2018

ITEGEKO NI RYUBAHIRIZWE, NIBA IBIZAMINI BIGOMBA GUSUBIRWAMO NYINE NTAKUNDI BIHANGANE


Raphael 15 May 2018

Hari nabayobozi b’ibigonderabuzima bashyizwe mu myanya ntabizami i Rusizi.


kaboneka 6 May 2018

HE ibi bintu abifatire umwanzuro ukwiye kuko niwe ujya uca akarengane


ineza 4 May 2018

Uwo Valens bamufunge bana Umuntu muzima ugabanya amanota


4 May 2018

Hahahahahaha ariko rero nabonaga induru zivuga ngo ba Administrateurs bagomba gutanga ihererekanyabubasha badafite n’ibaruwa ibakura ku mwanya bariho nkakeka ko harimo ikibazo iyo huti huti yari ihishe ibi.


Nsabiyumva 2 May 2018

Wowe wiyise Alpha Delta, ufite ingangabitekerezo mbi cyane. Icyambere uravuga Abagogwe baturutse Masisi muri rusange aho kuvuga ikibazo nyirizina. Ntushobora gushyira abantu runaka bahuriye ku Karere cg bahuje ubwoko ugamije kubasebya no kubavuga nabi ngo bibure kwitwa ingangabitekerezo y’u Rwango. Ese wavuze amazina? Uteye ubwoba kabisa. aha u Rwanda ruzigisha ruruhe kuko rufite abana bintumve pe! Gahunda ya ndumunyarwanda nibayongerere ingufu naho ubundi ntibizoroha tugifite abantu nka Alpha.


NDUWAYO ROBERT 2 May 2018

MWARAMUTSE!
EREGA IYI NKURU YARI ISANZWE IBITSE MURI MINISANTE KUKO URIYA SYLVESTRE WA MUNINI WE YIYIGIYE AIRPORT MANAGEMENT ARIKO BARANGA BAMUHA AKAZI KA DAF W’IBITARO.
IMANA IAZHANA UMUNTU WESE URENGANYA ABANDI KANDI MBERE YO GUHANWA N’IMANA NA H.E AZABAHANA KUKO YANGA AMAFUTI CYANE.
REKA DUTEGEREZE IBIZAKURIKIRAHO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!


ntawiha 2 May 2018

Uburyo ba DAF, Executive Secretary nabandi bayobozi bajyaho turabizi ibyo gupiganwa kuri iyo myanya hakorwa ibizamini by’akazi bya nyirarureshwa turabimenyereye. Kuko ashyirwaho binyuze muri vetting y’abatoranyijwe. Ibyiza rero mujye mureka kwangiza amafranga mujijisha ngo harakorwa exams mujye mubashyiraho ku mugaragaro ntawenda kugira icyo abihinduraho aho gutesha abantu igihe bangiza amatike n’igihe cyabo ngo bagiye mungirwa exam y’akazi


kabonero 2 May 2018

Yewe twarabimenyereye kandi bimaze kuba umuco ko imyanya ya ba DAF n’indi yose y’abayobozi guhera kuri Director itajya ipiganirwa ahubwo bashyiraho exam z’akazi bajijisha abantu ngo imyanya yapiganiwe kugirango bavuge ko byanyuze mu mucyo nyamara abo bashaka kugaha barabahisemo kera bakakabaha bitwaje ngo hakozwe vetting ngo niyo yabyemeje. Ngaho undebere vetting amanyanga abamo kugirango umuntu uzwi abe ariwe baha akazi hadashingiwe kubumenyi afire cg qualification isabwa kuri uwo mwanya. Mujye mushyiraho abayobozi mushaka mutiriwe mudutesha igihe ngo tuze dukore izo ngirwa exam z’akazi


kadogo 1 May 2018

Nyaruguru,mu karere naho bakoresheje ibizami bya Auditeur interne Ku bitaro bya Munini baha ikizamini umugore wa Muhizi Bertin uyobora Ibuka harimo amanyanga menshi komisiyo izabikurikirane


1 May 2018

muzaze Murebe mu karere ka Nyamagabe naho abakoze Ibizamini bagatsinda sibo bahabwa akazi kubera Ironda karere


Bizoza 1 May 2018

Umva mbihere agakuru kiwacu: ( Kinazi hospital)

Biriya bitaro bya kinazi biri mumarembo yiwacu. bitangira, harimo uwo bita Admin na HR abaturage bitaga ukuntu bitewe ahari naho bakomokaga.

Najyanyeyo idocier nkumuntu wakoreraga aho( internship nari nyisoje kuri centre de sante iri mukibanza kimwe nibitaro), Admin anyibwirira amagambo numva koko ndumvishe. Nahise nzinukwa kumayaga nibyaho nubwo ari iwacu. Niba akihaba, niba yaragiye muri ya nkubiri ya ba medecin directeur, simbizi nta cyaho mba nifuza kumenya. Ni duhurira mwijuru nzabimwibutsa.


Bizoza 1 May 2018

Hhhhhhhh

ubu se iyi ninkuru!!!!

Ariko sha mwasetsa!! Niba ntacyo mubashinza kindi ni mureke bikorere! Ubu se niyo mukibibona! OK , niba ari change igiye kuza mo , ubwo nabwo tuzabimenya.
Mwirirwa mukinisha ubuzima bwabantu none mwarangiza ngo mwafashe igisambo!
Ni mubareke bakore nabo rwose.

None se ubundi babibiye amanota byagenze gute? ubu se tuvuge ko mwabuze approach nimwe yaca akarengane kaba mwitangwa ryakazi?

sha!!! Nibyo nyine.


NDUWAYO ROBERT 1 May 2018

NJYE NDABONA IYI NKURU IJE KUGARAGAZA UKURI KURI MURI MINISANTE URETSE KO BIBAGIWE KO BA DAF BAHAWE AMABARUWA YO GUTANGIRA AKAZI ATAGIRA AMATALIKI BITEWE N’UKO BASHAKAGA KWIKIZA BA ADMINISTRATEURS KUKO BARI BUJUJE IBISABWA KUGIRANGO BABE BABAHA AKO KAZI BADAPIGANWE CYANE KO BARI BAVUYE KWIGA HOSPITAL MANAGMENT KANDI BARIHIRWA NA MINISANTE.
AMAFARANGA YABATANZWEHO NAYO AKWIYE KUBAZWA KUKO YASHOBORAGA KUBA YARWANYA IMIRIRE MIBI AHO KUYATANGA KANDI NTAHO BAZAYAGARURIZA CYANE KO BACIYE AMAZI IZO DIPLOME BARI BAMAZE KUBAHESHA.


Kagabo Paul 1 May 2018

Erega, njye mbona biriya atari inkuru!!! None se ko aribyo byeze; si ubwa mbere,biba muri Minisante, sinaho biba gusa!!!
Ahubwi inkuru: ni kuki noneho bitangajwe? Har impamvu.


Umuti urambye 1 May 2018

Ni ikibazo gikomeye byo hagomba gufatwa ingamba kuko hanze ntibyoroshye . Ibyinshi ubona harimo akarengane,None se wasobanura gute ukuntu Minisante yafashe abari abayobozi mu bitaro no mu zindi nzego z’ubuzima nka administrators n’abandi ikabarihira icyiciro cya gatatu cya kaminuza(Master) mu miyoborere y’ibitaro(hospital administration ) muri University of Rwanda hagamijwe kunoza imiyoborere y’ibigo by’ubuzima ariko uko barangije amashuli bose kuva mu mwaka wa 2013 kugeza uyu munsi nta numwe yahaye akazi muri structure nshya abenshi bakaba nta kazi bafite abandi bakora utuzi duciriritse cyane aho batagaragaza n’ibyo bize.Ese ayo mafaranga aba yabagendeyeho ntibanakoreshe ubumenyi bafite mu kunoza imiyoborere y’ibigo by’ubuzima kandi ari experts muri iyo domaine urumva atari igihombo ku gihugu.Minisante ikeneye no kujya irebera ku bindi bihugu abayobora ibigo by’ubuzima si abaganga rwose.


r 1 May 2018

Wowe uvuga ibyo urabizi? jya ureka gusebya bantu urabizi? Ndahakora reka umuyobozi wacu mwiza twifitiye yashyize ibintu mu buryo ubwo nawe wasanga uri muri bamwe birirwa mu manama kwa Bizimana bacura imigambi yo kunaniza ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza no kujyana amafuti ku karere agamije guteranya ubuyobozi bw’akarere n’ubuyobozi bw’ibitaro. dore nkuyu mu mama mwahereye ku bwa Mayor Abdalah muvuga ngo ntimushaka ko akorera Nyanza ngo si uwinyanza si komisiyo y’abakozi ba leta yamurenganuye. nkubu c ko ari chef comptable ahurirahe n’abakozi. ahubwo ubwo si ababatumye ngo mukomeza musebanye koko mwirengagije ko kuba akarere karanze guhemba abo bakozi 6 baherutse kujyamo ko aruko kashakaga gushyiramo ababo batanze amaturo dore ko ntawe ukahabona atatanze millioni. hanyuma uyu mumama kubera ko mutamushaka mugashaka kubimushyiraho? ubu c ni we prezida wo komite yo gushaka abakozi muyobewe mwese ko ari DAF ubishinzwe koko ahubwo akarere kajye kitondera ibyo mubashyira kuko ntago ari ibyubaka ahubwo muba mushaka gukingira ikibaba amafuti yanyu ngo batayabona. dore nkubu clinic akarere kananiwe kurangiza ikibazo cyayo kandi abo igomba kuryozwa barahari kandi biri no guteza igihombo ibitaro ahubwo birirwa bakurikirana urujijo muba mwabatejemo. nkubu c hari uyobewe ko mwacuze imigambi ngo yo kuzazanira uyu mu mama ruswa mwitwaje na polisi ngo muhite mumufungisha byitwa ruswa nkuko mwirirwa mu biririmba. Imana iba ibabona gusa izajya ibatamaza nigaramiye.


Alpha Delta 1 May 2018

Bombori Bombori muri CHUK...! Minisitiri Diane ntabwo azi ibirikubera muri CHUK..! Ese Auditor General we yababizi !!!!...Wenda umuvunyi mukuri yaba abizi se ! Nta wamenya....! RGB nimutabare CHUK igeze aharindimuka. Komisiyo yabakozi ba leta izajye muri CHUK Irebe ibiri kuhabera, nizi nzego mvuze hejuru.!

Izi nzego zose bireba nimutabare CHUK. Nyuma yuko New Structure isohotse muriki kigo cy’ubuzima cya CHUK, abantu bahahwe Acting zidakwiye kuko batari bujuje ibisabwa kuriyo myanya! Barangije bajya kwiga, ubu hategerejwe KO barangiza kwiga imyanya ikajya yashyirwa kw’isoko ryumurimu igapiganirwa...! Kandi birumvikana KO iyi myanya bayibikiye abobantu, ahubwo itareba abanyarwanda Bose murine rusange kwisoko ryumurimu. Ubuse ibintu nkibi byaba mukigo cya leta nta CHUK....!

Hari ikindi kitazwi cg se kizwi muri CHUK gikeneye igisubizo cg umuti...! Abitwa abagogwe baturutse muri DR Congo...barica bagakiza muri CHUK. Nta muyobozi bubaha, apfa kuba ataraturutse muri Congo. Ironda karere ryaciwe murwanda, risigaye muri CHUK.

Hubatswe agatsiko kabantu runaka gashingiye kukarere runaka, kagizwe nabantu runaka badindiza gahunda zaleta! Serivisi zarapfuye muri CHUK kubera ironda karere nokutagira ubushobozi buhagije mukazi. CHUK inanirwa gufata ibyemezo bifitiye leta nabaturage akamaro kubera kunanizwa nagatsiko kabantu runaka katurutse imasisi biyita abagogwe...!


Alpha Delta 1 May 2018

Bombori Bombori muri CHUK...! Minisitiri Diane ntabwo azi ibirikubera muri CHUK..! Ese Auditor General we yababizi !!!!...Wenda umuvunyi mukuri yaba abizi se ! Nta wamenya....! RGB nimutabare CHUK igeze aharindimuka. Komisiyo yabakozi ba leta izajye muri CHUK Irebe ibiri kuhabera, nizi nzego mvuze hejuru.!

Izi nzego zose bireba nimutabare CHUK. Nyuma yuko New Structure isohotse muriki kigo cy’ubuzima cya CHUK, abantu bahahwe Acting zidakwiye kuko batari bujuje ibisabwa kuriyo myanya! Barangije bajya kwiga, ubu hategerejwe KO barangiza kwiga imyanya ikajya yashyirwa kw’isoko ryumurimu igapiganirwa...! Kandi birumvikana KO iyi myanya bayibikiye abobantu, ahubwo itareba abanyarwanda Bose murine rusange kwisoko ryumurimu. Ubuse ibintu nkibi byaba mukigo cya leta nta CHUK....!

Hari ikindi kitazwi cg se kizwi muri CHUK gikeneye igisubizo cg umuti...! Abitwa abagogwe baturutse muri DR Congo...barica bagakiza muri CHUK. Nta muyobozi bubaha, apfa kuba ataraturutse muri Congo. Ironda karere ryaciwe murwanda, risigaye muri CHUK.

Hubatswe agatsiko kabantu runaka gashingiye kukarere runaka, kagizwe nabantu runaka badindiza gahunda zaleta! Serivisi zarapfuye muri CHUK kubera ironda karere nokutagira ubushobozi buhagije mukazi. CHUK inanirwa gufata ibyemezo bifitiye leta nabaturage akamaro kubera kunanizwa nagatsiko kabantu runaka katurutse imasisi biyita abagogwe...!


bongwa 1 May 2018

Ngaho da! Mujye mwima akazi abagakwiriye bagatsindiye mugahe abatagatsindiye ngo nuko mubazi ngo bemejwe muri vetting. Muzerure tubimenye ko ntawe ugomba gukora exam kumwanya wa DAF mujye mukora izo ngirwa vetting mutiriwe mutesha abantu igihe ngo barakora exam z’akazi.


bongwa 1 May 2018

Ngaho da! Mujye mwima akazi abagakwiriye bagatsindiye mugahe abatagatsindiye ngo nuko mubazi ngo bemejwe muri vetting. Muzerure tubimenye ko ntawe ugomba gukora exam kumwanya wa DAF mujye mukora izo ngirwa vetting mutiriwe mutesha abantu igihe ngo barakora exam z’akazi.


jo 1 May 2018

Muzaze murebe uko bikorwa ngororero muzumirwa.


iyaje 1 May 2018

Yewe ibi birababaje cyane ariko ntawamenya ikigengerwaho gusa abakoze ibi bakwiye kubibazwa rwose niho byarushaho kuba byiza.


iyaje 1 May 2018

Yewe ibi birababaje cyane ariko ntawamenya ikigengerwaho gusa abakoze ibi bakwiye kubibazwa rwose niho byarushaho kuba byiza.


Mberakurora 1 May 2018

Iyo nitegereje umuvuduko ruswa igezeho mubitaro by’ uturere mbona imyanya y’akazi ipiganirwa ishize bazajya bahindukira bakirukana bamwe mubakozi bafite bagashaka abo babasimbuza kugirango bibonere amafaranga, ingero ni nyinshi aho bamwe mubaganga biyenzwaho bagasezera akazi bagasimburwa abakozi badashoboye. Abandi bakozi bajyanywe mubyaro kumaherere ngo bananizwe baziyirukane, ntushobora gushyira DAF, DG,HR mu kazi wamuciye ruswa ya Miliyoni ngo azareke kurya ruswa amafaranga yaguhaye atangira akazi ayita igishoro agomba kugaruza akanunguka niyo mpamvu. Bazacibwa ruswa bagera mubitaro bagaca ruswa kugera no mubigo nderabuzima umwera uraturuka ibukuru ngo wirukana umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri.


Agahomamunwa 1 May 2018

Njyewe sindagura ndatamba iyo witegereje ukareba umuvuduko ruswa ikimenyane n’icyenewabo bigezeho muri iki gihugu wibaza aho bizagarukira hakakuyobera hari imyanya imwe y’ubuyobozi twahariye abo mu mbyeyi.Ariko bikomeje gutya akarengane ikimenyane itonesha icyenewabo byavuzwe ko RPF yarwanyije byatugarukana. Nonese kwigisha umuntu w’umuhanga waba wamwishyuriye cyangwa yiyishyiriye akaminuza ariko ukazamwima akazi muburyo nkubu ukeka ko icyazamubaba za ari iki byakaruswe no kumuzitira ntiyige akigira mubindi hakiri kare guhinga korora imyuga.


mamy 1 May 2018

Nibyiza commission ndayishimiye.ryose iyi commission ige iba iyabakozi Bose Naba prive kuko abakozi .bararengankwa cyanee.birukana uko bashatse ngo ni privet .akarengane karababaza pee


mamy 30 April 2018

Birabaje .ariko birashimishije kuba commission yabonye ayo makosa ryose akarengane karababaza cyanee.gusa nasabaga niba bishoboka iyo commission ntikabe iyabakozi ba leta gusa ibe iyabakozi Bose niyomubigo byigenga kuko .abakozi bararengankwa cyanee.bica amategeko nkana birukan abakozi ukobishakiye barangiza bati iyi nikigocyigenga.kdi twese turi abanyatwanda tubadukorera urwatubyaye.


Ba M&E Officers 30 April 2018

Ibi komisiyo yakoze ni byiza pe! Ariko biteye agahinda.Bazarebe na ba Monitoring and Evaluation(M&E Officers). Icyo bazize kuko inyanya yabo bayishyizemo abandi ba batakoze n’ibizamini kandi batarize ibijyanye n’iyi post ngo hakurikijwe structure utamenya uko yakozwe. Umuntu wize finance ni gute ahabwa monitoring ya health indicators ababyize nubu ukaba utamenya iyo bari! Ibi hari aho bifitanye isano na ba DAF ndetse n’abari ba administrateurs bakuwe mu myanya bagashyirwa muri monitoring ya health indicateurs ba (M&E Officers) babyize ntumenye aho bashyizwe. Link irahari komisiyo yabarenganura bgafashwa kuko nabo ni abanyarwanda pe!


30 April 2018

Gusa ibi rwose ni byiza kuba iyi komisiyo yarabigaragaje. Birababaje pe! Structure yakozwe nayo irakemangwa kuko hari n’inyanya bagiye bakuramo abakozi babyigiye bagashyiramo abatagira aho bahuriye n’ibikorerwa muri iyo myanya. Urugero abitwaga ba Administrateurs bakuweho, bashyirwa mu myanya ya ba Monitoring and Evaluation Officers(M&E Officers) ubu utamenya iyo babarizwa kandi aribyo bize. Nabyo hari ikibyihishe inyuma kidasobanutse bishoboka ko cyagira aho gihurira n’icya ba DAF. Komisiyo ibabe hafi ba M&E Officers ibatabare kuko nabo ni abanyarwanda.


30 April 2018

ARIKO MURASETSA YEMWE ,NONESE NIBA WARABONYE UMWANYA UWUGUZE UKEKA KO UTAZAGARUZA AYO WATANZE??? NIMUBAREKE BABANZE BAKUREMO AYO BATANZE KUGIRANGO BABONE UBU DAF. BOHEREJWE NA MINISANTE GUSHAKA AYO BATANZE MU KUBONA AKAZI. NTIMUBARENGANYE ! ABAKENE MUZAHORA HASI.


lynda 30 April 2018

Imitangire yakazi muri Minisante ikwiye kurebwa uko yakosorwa. RBC na Muhima Hospital naho si shyashya.


Bitangaza 30 April 2018

Mukavuga mukavuga na Nyanza. Cyakora narumiwe kokouriya HR waho imana izamuhanire ibyo akora ariko uwo guhanwa cyane siwe nkaburiya abantu batandatu baherutse guha akazi batumiwe ababimenye baza bakanga gufata ibyangombwa byabo byitwa iki koko nakwitwa jyewe nibwo twajya gusaba akazi ahantu hagatangwa interview gusa muminsi itatu abatsinze bagahamagazwa bagatangira akazi gukosora kumenya abatsinze birangiye kujurira warenganye ngo ntabihaba Akarere kari kabibemereye ninde Mayor wakwemera amahano nkariya , amafaranga azarikora koko nkumuntu waka igice cya miliyoni umwana utaragira aho akora aba koko agamije iki? Njyewe nasabako hakorwa iperereza kubantu 6 binjiye mukazi mubitaro bya Nyanza batumiwe kubera ruswa batanze bagakora interview gusa bya Nyirarureshwa mugihe kitagera no kuminsi itanu bakaza mu kazi abandi bashatse gukora n’iyo interview bikangwa. Twaratashye hashize nka 2jours abamwe twiganye batubwira ko batanze kashi, yewe umwe yanyibwiryeko Akarere kanze kubahemba kubera uburyo bagiye mu kazi budasobanutse ibi ni ukuri RIB nidufashe yegere Akarere ka Nyanza bakure uyu mugore HR mubitaro badasize shebuja DG bizwi hose ko ngo bagabana .Iyaba akazi kahabwaga ugashoboye ntakibazo.


Ngabo Hetsron 30 April 2018

Abarenganye nibarenganurwe hakurikijwe Amategeko n’amabwiriza


Bizarangira 30 April 2018

Basigaye batanga ibizamini bidasobanutse kugirango hatagira umenya uko byagenze. Ni gute mujya mubizamini mukora kumyanya itandukanye ntanaho bihuriye bakabaha ikizamini gisa. Ugasanga babahaye ibibazo byose ari ukuvuga uko muryama nibakosora azakosora uko abyumva hanyuma uwo bihuje imyumvire niwe uzahabwa amazina!!! Nzaba Ngoma????


manuma 30 April 2018

yewee abafashwe bo nabo mucyaro naho abo mu mujyi nka ba DAF ba kacyiru, Kibagabaga barahamagawe ikizami bagisubiramo kuyandi ma copy mashya


pop 30 April 2018

Ahubwo nimurebe nuwo mu DAF uri kaduha, ni inanga , ibyo yize ntaho bihuriye n’ibyasabwaga ariko ngo yaratsinze hahaahahahahahahahahah


Dudu 30 April 2018

Minisanté yo muri Human Ressource harimo abanyamanyanga bakomeye cyane rwose.. nukuri niba hari abashinzwe gukemura ibibazo bazabikore kuko bariya bakora muri HR minisanté bari gukoramo amakosa akomeye cyane cyane muri iyi new structure aho uba uri mu kazi ugashiduka bakuzaniyeho undi muntu. Babigize akarima kabo. Hon Minister agenzure abakozi be n’ibuo bari gukora.


Laurent 30 April 2018

Ikimeenyane kiri henshi, si miiisante gusa, bazarebe no muri RMB aho ukorana ikizamini n umuntu uri mukazi , cg mugakora ikizamini amanota ntaze,yanaza mugaheruka aya ekiri gusa .,mugategereza interiviyu amaso agahera mukirere,mbsee bikorera ibyo bishakiye!!


Fifi 30 April 2018

Ni hatari pe! ikimenyane cyangwa se irondakarere mu mitangire y’akazi niba byaremejwe, hashirwaho uburyo bikorwa neza, bityo abakora ibizamini tukabimenyera. Urugero, birazwi ko kugirango ubone akazi mu Karere ku mwanya wa Gitifu na Division Manager bishingira kuba kandida babaye vetted, so iyo myanya si ngombwa ko iba published cyane ko uzatsinda aba azwi. Ikindi, iyi vetting yajya ihera kuri capacity y’umuntu cyane ko ababa vetted usanga nta bushobozi bafite, bityo ugasanga mu bigo bya Leta hari imikorere n’imikoranire mibi iterwa na weakness z’abakozi babaye vetted.

Secondly, indi mwanya idakorerwa vetting igomba kujyamo abahanga babitsindiye (ibi byatuma Abanyarwanda bagirira icyizere inzego za Leta, kandi ikibabaje n’uko ibi bihuzwa n’amateka, bikavangira ubumwe bw’Abanyarwanda), urugero: buriya ibiherutse gutangazwa n’abakozi ba WASAC, byatumye abantu benshi bibaza ku miterere y’irondakarere mu itangwa ry’akazi, etc.

Murakoze.


30 April 2018

Muzagere mubitaro bya Nyanza aho batanga interview batatanze ikizamini cyanditse abayikora bakaba abatumiwe bishyuye ibihumbi 500000 umu HR uhaba Umutesi Marie Grace akayagabana na DG Ngiruwonsanga Pascal abatayishyuye bakangirwa gutanga ibyangombwa no gukora ikizamini mucyumweru. Kimwe abakora bagatumirwa bakikirigita bagaseka bakaba banatangiye akazi. Mutekereze kujyana n’umuntu mwiganye mukaganira muje gukora ingirwa interview akakubaza ngo wowe watanze angahe? Uti ntayo ati warasaze ntacyo bakumarira mugataha bwacya nyuma y’iminsin 2 ati twatangiye akazi barimo kunyereka aho nzakorera ? Ibyo bigahabwa umugisha ibitaro bikimakaza Ruswa Akarere kabizi barebera. Ikibabaje uyu Umutesi Marie Grace arazwi ko 500000 atayahusha ko agabana na Shebuja , Akarere karabizi wavutswa akazi warize kubera ruswa bagasaba imbabazi bikarangira ngo amakosa yabaye ntazongera Hageho no guhana kuko ntawukora ibizami i nyanza mubitaro ngo atsinde gutanga ruswa bihora bigaruka kandi bikagira izingiro kumukozi ushinzwe abakozi.


byigero 30 April 2018

ko musiga mu bitaro bya muhororo(mukapasika denyse)


byigero 30 April 2018

ko musiga mu bitaro bya muhororo(mukapasika denyse)


rnr 30 April 2018

bareke kugabanya amakosa ya minisante.nibacukumbure bagere mubitaro byose maze barebeko badahmirwa nibiyikorerwa mo.bagere nomuriza council nihobihera


manuma 30 April 2018

DAD wa Kibagabaga we ko mutamuvuga???umuntu waricashier bagatinyuka bakamugira DAF same hospital ........amakosa yo aba arimo ahubwo sinzi uko mujya mureba.


NTIBITURA Jacques 30 April 2018

Bzage no muri WASAC ho wasangamo nabatanze diplome zitasabwe bagahabwa akazi. ibi ni ibisanzwe


Bunane 30 April 2018

Mubyukuri Dufite ikibazo gikomeye crane. Kudos nta munyarwanda wagakwiriye gukora ibyo kosa muri ibibihe tugezemo pe! Gusa Minisante yo yisubireho cyane ko turikumva ngo ishaka no gukuraho council exams ngo bakanjya bazikorera ku mashuli kdi hari abiga mubihugu bitagira High council. Nk’Uburundi na Congo. Abanyarwanda bigayo babigenderamo pe!


kambanda 30 April 2018

Nonese minisante niyo ibamo ibi gusa wamugani kurusha bibera muturere na larga yatwo, aho ijya gukoresha ibizamini ibanje gukorana akanama nabayoboze bakarere? Ese nkabariya bakozi bagiye batekinirwa amanota bagakaba imyanya bakaba bahembwa, hazakurikiraho ibiki? Tuyobewese ko komisiyo haraho ikora irigenzura bakayiha ruswa raporo igahishwa cyangwa igasoka ari ntamakemwa??? Nyaruguru ubwiherukayo mukarere koyasanze harabakozi batazi uko bageze mu myanya, abasimbura bitemewe, abahohoterwa muburyo butandukanye, mayor niyahise abomamunyuma akabahereza kuyo bamuha nibyahise biburizwamo?? Uyu Musoni se ko yatanzaye ikibonera 15/50 ntana dossier yujuje haba mumpapuro no mumutwe, ntiyica gakiza siwe utanga akazi, siwe utanga amanota ukoyishakiye utsinda akabaratsinze kuberaye yatanze?? Tuyobewese ko amafaranga asaruza mu myanya atanga bibari ubukomisiyo ayagabana nabamwe mubayobozi bakarere???


Mudaheranwa 30 April 2018

Iyo Komisiyo yakoze akazi gakomeye kandi bakomereze aho barenganure kandi barengere abashomeri bafite ubumenyi arko kuko nta mu mufuka cg batagira ikindi batanga bakavutswa amahirwe.
MINISANTE niho babonye ubwo n’ahandi banyarukireyo, baturebere. Mu turere Ho ni Ubundi buhamya.
Murakoze.


Rurinda 30 April 2018

Iyi commission nitubabarire Ikoti ibishoboka ire gander ababa aye pe.Ibirimo Kubrick mu Bitaro Bya MUNINI byo n agahinda.Musoni we wagirango MUNINI ni ikibanza yah awe nababyeyi be!!mumutubarize imyanya yagiye mu isoko igakorerwa nibizamini byaraheze he?!gusa amakuru ahari Nuko babirwaniyemo na bamwe mu bayobozi bakarere ka Nyaruguruumwe azana uwe undid uwe!!!Musoni we turabizi ko kugirango abone uriya mwanya yatanze agatubutse kid we ubwe arabyigamba!Bizwi ko credit yagatubutse Yatse muri Sacco ya Munini ariho yayijyanaga!ariko umuntu arya Ruswa no kumwanya wubushoferi koko!!umve nimutabare Munini igeze ahabi pe!Musoni we uri umugome,


Rurinda 30 April 2018

Iyi commission nitubabarire Ikoti ibishoboka ire gander ababa aye pe.Ibirimo Kubrick mu Bitaro Bya MUNINI byo n agahinda.Musoni we wagirango MUNINI ni ikibanza yah awe nababyeyi be!!mumutubarize imyanya yagiye mu isoko igakorerwa nibizamini byaraheze he?!gusa amakuru ahari Nuko babirwaniyemo na bamwe mu bayobozi bakarere ka Nyaruguruumwe azana uwe undid uwe!!!Musoni we turabizi ko kugirango abone uriya mwanya yatanze agatubutse kid we ubwe arabyigamba!Bizwi ko credit yagatubutse Yatse muri Sacco ya Munini ariho yayijyanaga!ariko umuntu arya Ruswa no kumwanya wubushoferi koko!!umve nimutabare Munini igeze ahabi pe!Musoni we uri umugome,


Katy 30 April 2018

Akarengane ko karaganje


30 April 2018

Bjr
Babisuzume neza baratwishe abakozeyo ibizamini. Uwo DM yakiraga dossiers zakoreweho ibizamini akazishyira ahatandukanye ntitumenye impamvu ariko iramenyekaye Leta ni umubyeyi idufashe iturenganure.Turashima igihugu kiza kiturebera aho tutagera gusa DM wa Minisante abibazwe. Murakoze


kamali 30 April 2018

Minisante iyo ngeso irahaba ariko aba bo ngo banatangaga agatubutse Miliyoni yose ubwo wasanga abasakuza batari bayifite cg batazi aho byagombaga guca muri make abenshi bari basanzwe ari ba Administrateurs bari bazi aho baca nuwo baha amafaranga ninabo bagiye bashaka abandi bayifite mugihe batabaga ari abantu ba boss wavuzwe wabikoze nkana. Nabo rero bamaze kwishyura Miliyoni baje kuyigaruza mubitaro baca za 500000 riravuga ariko sha Ruswa iri mu Rwanda muhishira mukarebera izadusenyeraho ibyo twubatse niba ntagikozwe .


seb0 30 April 2018

Hhhhhh, iyi komisiyo se ubu nigiki izanye gishya mu bantu koko ibi ninde utaziko ariko bikorwa mugihugu ninde wabona akazi ataziranye nabamanyenyeri cyangwa atikoze kwikofi kandi akabona umugererayo akayamutangira???? Ubuse iyi komisiyo iyobeweko mugihugu hose mu karere ka nyaruguru ariho huzuye abakozi mu myanya muburyo butemewe bitwako ngo bakitinga imyaka ikaba ibaye itatu umukozumwe akara mu maynya ibiri ubundi bagahembwa bakagirabo bagenera icyacumi cayburi kwezi!!! Ibise komisiyo ntibizi harigihe idahorayo nabakoozi bayo muri misiyo byarangiza bakabahereza akantu hagasoka karaporo kamafuti ngwimyanya bayishyize kwisoko ntihave kurirysoko igaheraho!11 KOMISIYO NIBIKI ITAZI KOKO BIKORERWA MURIKI GIHUGU HABA ZA MINISITERI HABA MUTURERE??? NGAHONIJYE MUBIHERUKA GUKORERWA NGORORERO IREBUKO BANDIRIYE UMWANYA WA ACCOUNTANT


KAYUMBA 30 April 2018

Hoya bitubeshya utu niduke babonye hakaba nabyinshi babona bakabiceceka, buriya biriya bitaro nuko btabashatse> Kuki batatubwira ibikorerwa mu turere byo basanze bifite ukuri? Nibage mubiherutse gukorwa muri ministere yurubyiruko aho bagiye baduha za dissertation murwego rwo kugirabo bashaka guha ayobashatse!!! Iki gihugu cyarapfuye mu mitangire yakazi sinzi impinduka zizakizamo, nahubundi ibyitwa sisitemu nicyama biraruroshye peeeeeee


seb0 30 April 2018

Hhhhhh, iyi komisiyo se ubu nigiki izanye gishya mu bantu koko ibi ninde utaziko ariko bikorwa mugihugu ninde wabona akazi ataziranye nabamanyenyeri cyangwa atikoze kwikofi kandi akabona umugererayo akayamutangira???? Ubuse iyi komisiyo iyobeweko mugihugu hose mu karere ka nyaruguru ariho huzuye abakozi mu myanya muburyo butemewe bitwako ngo bakitinga imyaka ikaba ibaye itatu umukozumwe akara mu maynya ibiri ubundi bagahembwa bakagirabo bagenera icyacumi cayburi kwezi!!! Ibise komisiyo ntibizi harigihe idahorayo nabakoozi bayo muri misiyo byarangiza bakabahereza akantu hagasoka karaporo kamafuti ngwimyanya bayishyize kwisoko ntihave kurirysoko igaheraho!11 KOMISIYO NIBIKI ITAZI KOKO BIKORERWA MURIKI GIHUGU HABA ZA MINISITERI HABA MUTURERE??? NGAHONIJYE MUBIHERUKA GUKORERWA NGORORERO IREBUKO BANDIRIYE UMWANYA WA ACCOUNTANT


mariya 30 April 2018

hhhh Ukuntu bakuyeho aba admin byerekanagako hari izindi nyungu bakurikuye!!!ahubwo iriya myanya yosew isubizwe ku isoko n’ababikoze bahanwe kuko ruswa barayiriye


Damas 30 April 2018

Ubu bibagaho cyane.erega turi abantu.