Print

Umugenzuzi w’ imari ya Leta yakemanze uko miliyari zirenga 100 zinjizwa na Minisante na Mineduc zicungwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 April 2018 Yasuwe: 1846

Biraro yabivuze kuri wa 30 Mata 2018 ubwo yagezaga ku nteko Rusange Imitwe Yombi raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye kuwa 30/06/2017.

Yagize ati “Hari amafaranga muri santé na education biyinjiriza ku bwabo, uko ayo mafaranga yinjira ntabwo tubizi, ntabwo twabonye management accounting yabyo. Ariko ibyaribyo byose aya amafaranga miliyari 107 arinjira! Cyane cyane mu mashuri no muri santé”

Yongeyeho ati “arinjira ariko ntabwo agera mu bucungamutungo. Urebye uko ihererekanyamafaranga rikorwa, na Minecofin (Minisiteri y’ Imari n’ igenamigambi) nayo igakora transfer hasigara miliyari 49, hanyuma umwaka watangira bakoherezayo andi”

Umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yavuze Minisiteri y’ uburezi ku mwaka yinjiza miliyoni 776 avuye mu mashuri, ikaninjiza miliyari 32 avuye mu mashuri yisumbuye, akibaza niba aya mafaranga atakurwamo ayishyura umukozi wo kuyacunga ubifiye ubushobozi.

Nyuma yo kugezwaho iyi raporo intumwa za rubanda zavuze ko zisigaye zibura icyo zivuga iyo zongeye kumva uburyo umutungo wa Leta unyerezwa kuko ngo bimaze kuba akamenyero. Basabye ko umuyobozi cyangwa umukozi wa Leta wibye umutungo wa Leta yajya ashyirwa ahabona akamenyekana kugira atava hamwe akajya gukora ahandi dore ko ngo ni iyo afunzwe aba yaribye menshi ayo mafaranga yibye agasigara atunze umuryango we igihe cyazagera akarekurwa.


Obabiah Biraro


Comments

Manzi Epa 1 May 2018

Ndasubiza Auditor General.Ibyo wowe n’abakozi bawe mubona,c’est une goutte dans l’ocean.It is a tip of an iceberg!!
Amafaranga ya Leta biba,ni billions/milliards nyinshi.Andi nayo bakayakoresha uko biboneye,kubera ko ari "ibya Leta nyine".Muli Annual Budget ya 2.3 Trillions RWF,akoreshwa uko bikwiye wasanga atageze no kuli 50%.Abantu nyamwinshi bakira,nukubera kwiba Leta (corruption).Gusa bajye bibuka ko twese tubisiga tugapfa.Abakira mu buryo bw’amanyanga,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.Iyo bapfuye biba birangiye.Kimwe n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza (abasambanyi,abarwana,abasinzi,...).Ntacyo bimaze gukira ukoze amanyanga,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Nubwo iyo upfuye abanyamadini bakubeshya ko uba witabye imana.