Print

Ndatimana Robert yatangaje impamvu yanze gukina umukino wa Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 April 2018 Yasuwe: 3709

Uyu musore ukina hagati asatira, yabwiye Radio Rwanda ko ubwo bari mu myiteguro ya nyuma yo gucakirana na Rayon Sports yabanyagiye ibitego 5-0 Ku wa Gatandatu,umutoza Hitimana wa Bugesera FC yamubwiye ko atari mu bakinnyi 11 bagomba kubanza mu kibuga kandi yari amaze icyumweru cyose yizeye neza kubanza mu kibuga akereka abafana ubuhanga bwe,biramubabaza ahitamo kwivana mu bakinnyi 18.

Bugesera FC yanyagiwe na Rayon Sports ibitego 5-0

Yagize ati “Icyatumye nikura mu bakinnyi bagombaga guhura na Rayon Sports ni umutoza ubwe,kuko yankuye mu bakinnyi 11 kandi naragombaga kubanza mu kibuga.Navuze ko mfite ikibazo cy’uburwayi kuko bankuye mu bakinnyi 11bagombaga kubanza mu kibuga kandi nari ndimo,nari maze icyumweru umutoza antoza gukina ku mwanya wanjye kuri uriya mukino, ndetse uriya mukino niwo nari ntegereje kugira ngo nereke abanyarwanda urwego maze kugeraho ankura mu bakinnyi bagombaga kubanza mu kibuga ku munota wa nyuma.

Ndatimana yavuze ko yari afite ubushake bwo gukina uriya mukino ndetse ashaka guha isomo Rayon Sports birangira akuwe mu bakinnyi 11 kandi yari amaze icyumweru cyose yitegura aho yavuze ko ibya ruswa biri kumuvugwaho we na mugenzi we Niyonkuru Radju ari ukubaharabika ndetse we hari umusanzu w’amafaranga atanga mu ikipe ya Bugesera FC.

Ndatimana Robert yamaze gufatirwa ibihano byo kumara ukwezi adakina mu gihe mugenzi we Niyonkuru Radju yahawe amezi 2 azarangira shampiyona yararangiye .