Print

Ikihishe inyuma yo kuba Perezida Kim Jong un yaritwaje toilette agiye guhura na mugenzi wa Koreya y’ Epfo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 April 2018 Yasuwe: 7914

Umutekano wa Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un wari ucunzwe mu buryo bukomeye kugeza ubwo yanitwaje ubwiherero bwe ngo ataza gukoresha ubwo muri Koreya y’ Epfo ubuzima akamena amabanga y’ ubuzima bwe.

Umwe mu bahoze barinda umutekano wa Perezida Kim Jong Un witwa Lee Yun-keol yabwiye itangazamakuru ko uyu mukuru w’ igihugu agira ubwiherero bwe bwite akoresha wenyine.

Ati “Aho kugira ngo akoreshe ubwiherero rusange Perezida wa Koreya ya Ruguru yitwaza ubwiherero iyo agiye mu rugendo”

Yongeyeho ati “Amazirantoki y’ umuyobozi aba arimo amakuru y’ ubuzima bwe uko buhagaze ntitwatusha tuyasiga hanze y’ igihugu”

Ikinyamakuru Daily NK na Washington post bivuga ko mu modoka itwara Perezida Kim Jong Un hashobora kuba harimo ubwiherero.

Kim Yong-Un ubuzima bwe bukomeza kugirwa ibanga rikomeye gusa hari ibihuha bivuga ko yaba afite ikibazo gikomeye cy’ uburwayi.

Fox News yigeze gutangaza ko Kim Jong Un arwaye goutte, diyabete, umuvuduko mwinshi w’ amaraso akagira n’ ikibazo cy’ uburwayi bwo mu mutwe.

Mu kinyejana cya 19 byabayeho hifashishwa amazirantoki y’ umuyobozi batahura amakuru y’ ubuzima bwe. Mu myaka ya 1980 ibiro by’ ubutasi bya Amerika CIA byifashishije amazirantoki ya Mikhail Gorbachev wari umuyobozi wa Leta zunze ubumwe za Abasoviyete bamenya amakuru y’ ubuzima bwe nk’ uko byatangajwe na Ellensburg Daily Record mu Ukuboza 1987.

Abatasi b’ Abongereza M16 nabo bashatse gukoresha iyo turufu kuri Gorbachev ubwo yari yasuye Londres gusa muri hoteli yarayemo yitwaje ubwiherero bwe.
CIA kandi yakoresheje ubu buryo kuri Nikita Khrushchev wayoboraga Leta zunze ubumwe za Abasoviete mu gihe cy’ intambara y’ ubutita bamenya ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Joseph Stalin watataga Mao Zedong umwe mu bayobozi bakomeye Ubushinwa bwagize wanashinze ishyaka People’s Republic of China yibye umwanda we usuzumirwa muri za laboratoire mu 1949 nk’ uko , BBC yabitangaje.

Icyo gihe Mao yakoresheje ubwiherero amazirantoki ye abikwa mu ibanga mu tubuwate.

Ubu buryo bunakoreshwa mu gushaka kumenya imitekerereze y’ umuntu. Abaganga bifashisha amazirantoki bakamenya ingabo ya amino acid Tryptophan bakamenya niba uri umuntu uvuga make cyangwa wamena amabanga mu buryo bworoshye.


Comments

Zigama 1 May 2018

Bivuze ko umuntu wituma maremare atabika ibanga cyangwa se ko burya unnya impatwe utapfa kumukuramo ijambo. Science oyeeeee.