Print

Ali Kiba ndetse n’umuvandimwe we bakoreye ubukwe umunsi umwe umuhango witabiriwe n’abambaye umweru [ AMAFOTO ]

Yanditwe na: Muhire Jason 30 April 2018 Yasuwe: 5524


Ali Kiba yasezeranye n’umukunzi we Amina Khalef Rikesh mu muhango wabaye taliki ya 19 Mata 2018 ,mu musigiti wa Ummul Kulthum . ibindi birori byabaye kuri uyu wa 29 Mata 2018 ,kuri Serena Hotel, i Dar es Salaam muri Tanzania aho umuvandimwe we Abdul bari kumwe muri ibi birori nyuma gusezeranira rimwe mu idini ry’abayisilamu.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko uyu muhango wahuje Ali Kiba ndetse n’ umuvandimwe we Abdul warugamije kwakira abatumirwa aho wabereye Kuri Serena Hotel ya Tanzania kuri uyu wa 29 Mata 2018

Ubu bukwe bwatashwe n’abayobozi bakuru barimo Ali Hassan Joho ndetse n’abahanzi barimo Idris Sultan, Vanessa Mdee na Ommy Dimpoz .
REBA AMAFOTO: