Print

Umufana yavunitse ukuguru kubera kwishimira kuzamuka ku ikipe afana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 April 2018 Yasuwe: 1330

Uyu mwana muto witwa Jamie yasazwe n’ibyishimo ubwo iyi kipe ye yazamukaga mu cyiciro cya 3,yibagirwa ko ari umuntu niko kwishima birenze avunika ukuguru.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwihanganishije uyu mufana wabwo ukiri muto ndetse bwoherereza umuryango we ubutumwa bwo kuwukomeza no kubereka ko bari kumwe.

Nubwo abayobozi b’iyi kipe bari mu byishimo byo kuzamuka mu cyiciro cya 3 mu Bwongereza,ntibyababujije gufasha uyu muryango w’uyu mwana wakorewe operation ku Cyumweru.