Print

Rayon Sports yituye Minnaert kumuhemba akayabo k’amadolari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 May 2018 Yasuwe: 4776

Rayon Sports yahaye Minnaert amasezerano ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nyuma y’amezi 3 y’insinzi zikomeye zirimo no kubageza mu matsinda ya CAF Confederations.

Uyu kabuhariwe mu gusimbuza,yahawe amasezerano y’umwaka umwe ndetse yemererwa ko uzarangira ahembwe akayabo k’ibihumbi 45 by’amadolari y’Amerika nkuko amakuru Umuryango ukesha The New Times abitangaza.

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bishimiye kongera amasezerano k’uyu Mubiligi ukomeje kugaragaza ko ashoboye Rayon Sports ndetse wahinduye uburyo bw’imikinire no guhangana kw’abakinnyi b’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Minnaert yatangaje ko yifuza gufasha ikipe ya Rayon Sports kwisubiza igikombe cya shampiyona no kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup aho yatangaje ko yifuza kubona amanota yose yo mu rugo,akarwana no kubona amanota 2 hanze.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho irushwa amanota 2 na AS Kigali ya mbere, bafitanye umukino w’ikirarane.