Print

Dore imihanda 12 iteye ubwoba cyane ku isi inyurwamo n’ umushoferi washiritse ubwoba gusa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 1 May 2018 Yasuwe: 6219

Iyi mihanda 11 ngo iteye ubwoba kuburyo bukomeye kuburyo udashobora kuyitwaramo imodoka igihe utameze neza cyangwa igihe utwaye imodoka ifite ikibazo ngo bigoye kuba wahava amahoro.

Khardung La, India

Ni umuhanga ubarizwa mu gihugu cy’u Buhinde ukaba ari umuhanda ukikijwe ndetse uca no bitare n’amabuye impande n’impande kandi ukaba ari muremure mu buryo bukabije nkuko Guiness world Records na National Geographic bibivuga.

Guoliang Tunnel, China


Uyu ni umuhanda ufite metero 1200 z’uburebure uri muri Guoliang mu gihugu cy’Ubushinwa ukaba uca mu musozi muremure mpaka urangiye.

Dalton Highway, Alaska

Ni umuhanda uri muri Amerika y’amajyepfo bigoye ko umuntu we yawucamo bitewe n’imiterere yahoo ndetse n’ubukonje buharangwa.

Eshima Ohashi Bridge, Japan

Uyu ni umuhanda uri muri Japan nawo bitakorohera umuntu wese kuwucamo bitewe n’imiterere yawo

Atlantic Ocean Road, Norway

Uyu ni umuhanda wubatse hejuru y’amazi nawo ukaba uteye ubwoba kuwunyuraho bitewe n’umuvumba w’amazi uba uzamuka, ariko bikaba bitabuza ba mukerarugendo benshi kuwusura no kuwunyuraho.

Zoji La, India

Uyu ni umuhanda ubarizwa mu gihugu cy’uUbuhinde ariko ukaba uhuza Ladakh na Kashmir,bikaba bitoroha kuwucamo bitewe nuburyo uca mu misozi hagati ku impande zawo hakaba ari imanga,ariko nanone ukaba ugenda ugongana n ‘amatungo.

Hana, Hawaii

Uyu ni umuhanda ukunda kugwamo amabuye ava mu musozi hejuru ndetse bivugwa ko akunda kuwufunga,ariko nawo ubwawo ukaba ari muto kuburyo bukabije.

Kolima’, Russia

Witwa utani,uba mu gihugu cy’Uburusiya ni umuhanda wubatwe n’abafungwa mu mwaka wa 1932 kugeza mu 1953.uyu nawo ukaba uteye ubwoba uba hari umuntu wawinyuzamo wenyine cyangwa ngo yumve yisanzuye.

Yungas Road, Bolivia

Uyu ni umuhanda wubatse heju y’imanga kuburyo kuwugendamo bisaba kwitonda kugirango utarokera,ukaba umaze imyaka iri 300.

Le Passage du Gois, France

Bitewe nuburyo wubatse mu mazi Uyu muhanda nawo ukunda gufungwa hirindwa ibizazane.

“Caucasus’ Road, Russia

Ni umuhanda muto uca ku imisozi no hejuru yayo uyu nawo uteye ubwoba

Transfăgărășan, Romania

Uyu bivugwa ko ushobora kuba ariwo muhanda muremure ku isi .muri Romania ni umwe mu ifite amakoni menshi kandi agoye kuyacamo.


Comments

Gwiza arsene 5 April 2021

Murakoze ark keep it up!


Gwiza arsene 5 April 2021

Rwose ndabashimiye kubint mutugezaho