Print

Davido yatunguye umukunzi we mu buryo budasanzwe amuha impano y’ikirenga abura uko yifata kubera ibyishimo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 May 2018 Yasuwe: 7439

Umuhanzi Davido wo mu gihugu cya Nigeria, umaze kwamamara cyane kubera ibikorwa bye by’umuziki, yatunguye bikomeye umukobwa bakundana ubwo yuzuzaga imyaka 23, amuha impano y’akataraboneka umukobwa biramurenga yenda gusara kubera ibyishimo.

Iyi mpano y’akataraboneka umuhanzi Davido yahaye umukunzi we ku munsi w’ejo tariki ya 30 Mata 2018, ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, aho yari yujuje imyaka 23, yatumye benshi bacika ururondigoro kubera akayabo yayiguze.

Davido w’imyaka 25 y’amavuko, yahaye Chioma, umukobwa bakundana, imodoka ya Porsche yaguze akayabo ka miliyoni 45 z’amanaira.(N45.000.000). Iyi modoka kandi ije ikurikiye indirimbo Davido aherutse guhimbira uyu mukunzi we mushya yise "ASSURANCE", mukumuha iyi modoka rero akaba yongeyeho ko ahaye umukunzi we Assurance (Ubwishingizi).