Print

Umwambari ukomeye wa Satani "Illuminate" Katy Perry yahuye na nyir’ubutungane Papa Francis[IBYO BAGANIRIYE+AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 May 2018 Yasuwe: 18262

Ubutumwa bwumvikana mu ndirimbo ze n’amashusho yazo, imyitwarire ye n’indi mico myinshi agaragaza idasanzwe bituma benshi bahuriza ku kuba Katy Perry hejuru y’ijwi ryiza agira n’ubuhanga mu muziki, uyu mukobwa yaba ari umwe mu gikoresho cya iluminati, umuryango uhagarikiwe na Sekibi w’ibyamamare n’ibikomerezwa ufatwa nk’ugamije kuyobya isi wishingikirije imbaraga n’ubushobozi uhabwa na shitani.

Kuri ubu rero kuva mu weekend ishize uyu mukobwa yabarizwaga i Vatican aho yanabonanye n’umushumba wa kiliziya Gatolika, Papa Francis.

Uyu muririmbyikazi wari uherekejwe na nyina ndetse n’umukunzi we, umukinnyi wa filime, Orlando Bloom, yatanze ikiganiro ku birebana no kwitekerezaho (meditation) aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’ubuzima y’iminsi itatu yabereye i Vatican kuva ku wa Gatandatu tariki 28 Mata 2018.

Muri iyi nama Katy Perry yavuze uburyo kwitekerezaho mu buryo bwimbitse byamugiriye akamaro yaba ku buzima bwe bwite ndetse no mu kazi.

Nk’uko amategeko y’i Vatican abigenga ubwo yari agiye kubonana na Papa, uyu muririmbyikazi yari yambaye imyambaro y’imikara n’ivara mu mutwe.

Muri iyi nama, Papa Francis yahuye n’abantu basaga 500 baganira ku ngaruka ya siyansi na tekinoloji nshya mu muryango, umuco, ndetse by’umwihariko n’ubuzima nk’uko Vatican News yabitangaje.

Katy Perry yakuriye mu muryango w’abakilisitu gatolika mu gihe uyu mukunzi we Orlando Bloom we ari umu bouddhiste kuva afite imyaka 16 y’amavuko. Aba bombi muri uru ruzinduko baboneyeho no gutembera mu mujyi wa Roma, bakaba bongeye kugaragaza ko bashobora kuba barasubiranye nyuma yaho mu 2017 bari bavuze ko bahisemo kuba bihaye akaruhuko.

Katy Perry ni umwe mubavuga rikijyana muri illuminati

Uyu mukobwa yari amaze iminsi atungura abantu aho ari umukemurampaka mu irushanwa rya American Idol. Katy Perry aherutse gusoma bitunguranye umusore wari uri muri iri rushanwa nyuma yaho avugiye ko atarasomana na rimwe n’inkumi, bidateye kabiri yongera gutungurana ubwo yacaga ipantalo ye agahenera abakurikiranaga iri rushanwa.

uyu muhanzi kandi ni umwe mubakunda kwamamaza ibimenyetso by’uyu muryango


Comments

Gatare 2 May 2018

Nibyo koko,na YESU yavuganaga n’abanyabyaha.Ariko aho atandukaniye na Paapa,nuko Yesu yaberekaga ko bayobye,akabigisha ko ariwe wenyine Nzira n’Ukuri,hanyuma bagahinduka.Naho Paapa usanga aba agamije gusa gushimisha abantu batari abagatolika.Urugero,ajya gusenga mu Misigiti,agatumira abapagani,abasenga ibigirwamana,Animists,Bouddhists,etc...Ikosa akora nuko atabereka ko bayobye.Yesu yavuze ko imana itumva amasengesho y’abanyabyaha banga kwihana (Yohana 9:31),hamwe n’abantu basenga mu buryo budahuye nuko Bible yigisha (Matayo 15:9).Ntabwo imana yemera amadini yose.Amadini menshi yigisha ibintu binyuranye nuko bible ivuga.Ndetse amadini menshi ntabwo yemera Yesu nka Mesiya w’isi.Dukurikije ibyo Yesu yavuze muli Yohana 3:16,bene ayo madini ntabwo imana iyemera.Kandi niyo menshi (Abaslamu,Hindous,Bouddhists,etc...).Imana itubuza kwifatanya na bene aya madini (2 Abakorinto 6:14).Nyamara Paapa yifatanya nabo bagasenga.