Print

Umusore wateye inda umukobwa w’ uburanga Sidika yamenyekanye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 1 May 2018 Yasuwe: 5021

Hashize iminsi humvikana amakuru atandukanye avugako umunyamidelikazi Vera Sidika ukomoka muri Kenya atwite inda y’ imvutsi nyuma y’igihe avugako yifuzaga umukunzi , hamenyekanye amakuru avugako uyu mukobwa yatewe inda n’umuhanzi Otile Brown bari bamaze igihe kinini mu rukundo rw’ ibanga.

Ibi byemejwe n’amwe mu magambo Otile Brown yashyize kuri youtube avuga uburyo akunda Vera Sida ndetse ko yifuza kubana nawe akaramata

Yagize ati “ Ndagukunda cyane mugore wanjye uri buri kimwe cyanjye , ikirenze kuribyo nkukundira ko undutira buri kimwe nabonye ku isi , nyizera nazengurutse amahanga gusa sindabona umeze nkawe kandi nitegiye kubana nawe ubuzira herezo “

Ibi byemejwe neza n’ifoto Brown yashyize hanze avugako ko Vera Sidika ari umugore we kuri Whatts App ndetse n’andi amafoto barimo gukirana mu ntebe .