Abantu bibajije niba bitanyuranyije n’ itegeko nshinga rya Sierra Leone kuba Prof David Francis yagizwe ‘Chief minister’.
Uyu mwanya wa Chief Minister ntabwo wari usanzwe muri iki gihugu, Perezida Bio yawushyizeho ejo hashize tariki 1 Gicurasi ahita anawuha umwarimu we. Uyu mwanya usanzwe mu butegetsi bw’ ibihugu birimo n’ Ubuhinde.
Uyu mwarimu Prof. Francis yayoboye ikipe yakoze amavugurura y’ ubutegetsi bucuye igihe ubwo Sierra Leone yari mu nzibacyuho.
Julius Maada Bio afite ipeti rya General mu gisirikare, afite imyaka 53 y’ amavuko yatowe avuye mu ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi aba Perezida wa Sierra Leone tariki 31 Werurwe 2018.
Muri guverinoma yashyizeho yongereye umubare w’ abagore bava kuri babiri ubu ni bane mu baminisitiri 13.
Uyu mwarimu wahawe uyu mwanya niwe wakurikiranye Perezida Bio ubwo yakoreraga diplome ya dogitora muri Kaminuza yo mu Bwongereza ‘Bradford University’.
Ntabwo biramenyekana niba uyu mwanya wa chief Minisiter uzasimbura undi mwanya usanzweho wa State House Chief of Staff.
Uyu muperezida kandi yagize Dr Alie Kabba wayoboye ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri Werurwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga n’ ubutwererane.