Print

Depite Mukabagwiza yasabye ko mu Rwanda umwana yajya ahabwa indangamuntu akivuka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 May 2018 Yasuwe: 2173

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018 ubwo abadepite batoraga itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigenga ikoreshwa ry’ ibendera ry’ igihugu n’ indangamuntu bamwe mu badepite basabye ko umwana yajya ahabwa indangamuntu akivuka bitandukanye ni uko bisanzwe kuko umwana ahabwa indangamuntu amaze kugira imyaka 16.

Depite Mukabagwiza Edda ni umwe mu badepite basaba ko umwana yahabwa indangamuntu akivuka. Avuga ko bibaye byakorohereza ababyeyi igihe bagiye gukora ingendo zigana mu mahanga.

Yagize ati “Ikarita ndangamuntu isigaye ikoreshwa mu ngendo zijya mu bindi bihugu. Umwana ahawe indangamuntu byakorohereza umubyeyi ukeneye kujya mu mahanga kuko ntabwo tuzajya tugenda ngo dusige abana bacu kandi kubashakira ibyangombwa byadutwara amafaranga menshi”

Perezida wa Komisiyo ya Politiki uburinganire n’ ubwuzuzanye Hon Kayiranga Rwaka Fred yavuze ko impamvu umwana adahabwa indangamuntu ari uko aba yanditse mu irangamimerere ry’ igihugu cye kandi abaruye ku babyeyi be, ikindi ngo ni uko nta nshingano aba afite zimusaba indangamuntu.

Hon Kayiranga yakomeje avuga ko umwana ujyanywe n’ ababyeyi be mu mahanga asabirwa pasiporo kuko aba agiye mu gihugu kitarimo irangamimerere ye.

Mu nama iherutse kubera I Kigali yo gushyiraho isoko rusange ry’ Afurika ibihugu 27 byashyize umukono ku masezerano yo koroshya urujya n’ uruza hagati yabo bivuze muri ibi bihugu umuntu azajya ajyayo yerekanye ikarita ndangamuntu gusa nta bya Visa.

Gusa ku rundi ruhande umuntu yakwibaza ukuntu umubyeyi azajya atembera mu bihugu byo muri Afurika akoresheje indangamuntu ariko bikamusaba ko yishyurira umwana we pasiporo na visa.

Abafatira amarangamuntu y’ abakozi bo mu rugo bashobora kuzajya bahanwa

Abadepite barimo Hon. Ruku Rwabyoma bagaragaje ko hari abantu baha akazi umukozi wo mu rugo ari uko babanje kumwambura indangamuntu ye bakayibika, bavuga ko ibi ari amakosa ndetse ko hakwiye kubaho ubukangurambaga ababikora bagahanwa.

Abadepite kandi bavuze indangamuntu ifite agaciro kanini bityo ko umuntu uyitoraguye adakwiye kuyimanika mu biro cyangwa ahantu hahurira abantu benshi kuko abakora ibyaha bashobora kuyibona aho hantu bakajya kuyikoresha ibyaha basaba ko umuntu utoraguye indangamuntu yajya ahita ayijyana kuri polisi y’ u Rwanda kuko aribwo umutekano wa nyirayo waba wizewe.


Comments

KKI 2 May 2018

abbabadepite nabo bazaducuranya burya