Print

Priscilla yatorewe kuba nyampinga wa Kaminuza ya Victoria [ AMAFOTO ]

Yanditwe na: Muhire Jason 2 May 2018 Yasuwe: 5009

Kuri iki cyumweru taliki ya 29 Mata 2018 nibwo Kaminuza ya Victoria imwe muzikomeye muri Uganda yakoze ibirori byo gutora umukobwa uhiga abandi ubwiza ndetse n’ uburanga ibirori byabereye mu kabyiniro kitwa Kabira.

Muri aya marushanwa Namuli Precious Priscilla niwe wegukanye iri kamba mu gihe igisonga cyambere cyabaye Zachariah Deng ndetse akurikirwa na Napeyok Joan wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga wa Kaminuza ya Victoria .

Akanama nyemurampaka kari kagizwe na Nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2014 ariwe Leah Kalangukandetse na Diana Kahunde wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga wa Uganda mu mwaka wa 2008 ndetse n’ umwarimu wa Kaminuza witwa Lawoko ushinzwe ibijyanye n’ ubuzima muri iyi Kaminuza

Mu bihembo bahawe harimo kuba bazajya gutemberezwa hanze , ndetse no kuzashyigikirwa mu mishinga yabo yose bateganya gukora mu gihe bazaba basoje kaminuza .

Umuyobozi Mukuru wa Kamnuza ya Victoria mu ijambo yafashe yakanguriye izindi kaminuza kuzajya zikora amarushanwa nkaka kuko atuma abakobwa bagira umuhate wo kwiga ndetse bakumva ko bashyigikiye haba mu bikorwa byabo ndetse bigatuma bitinyuka.