Print

Umutoza wa Gor Mahia yanenze ubwugarizi bwa Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 May 2018 Yasuwe: 3807

Uyu mutoza yatangarije abanyamakuru bo muri Kenya ku munsi w’ejo ko ikipe ya Rayon Sports ifite ubusatirizi bukomeye, ariko ba myugariro bayo ari nko hanze byoroshye kubacaho.

Kerr yavuze ko nta bwoba atewe n’ubusatirizi bwa Rayon Sports

Yagize ati “Narebye umukino wa Rayon Sports na Mamelodi Sundowns, bafite ubusatirizi bukaze ariko ubwugarizi bwabo buraciriritse, ni na cyo tuzitaho cyane. Mu kuri turajwe ishinga n’umukino wo ku cyumweru.”

Dylan Kerr yatangaje ko ikipe ya Gor Mahia izagera i Kigali mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018, habura amasaha make kugira ngo icakirane na Rayon Sports dore ko umukino nyirizina uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 6 Gicurasi.

Manzi Thierry yasubiye inyuma

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwibaza ku mikinire ya myugariro Manzi Thierry muri iyi minsi ufute amakosa menshi ndetse ibyo uyu mutoza wa Gor Mahia yatangaje byunze mu bya bamwe mu bafana ba Gikundiro.

Ikipe ya Rayon Sports izakina na Gor Mahia idafite abakinnyi bayo ngenderwaho nka Kwizera Pierrot,Mukunzi Yannick ndetse Niyonzima Olivier.


Comments

Dieudonne 2 May 2018

Avuge macye nuwa Costa do Sol yaje avuga menshi asubirayo aririmba urwo abonye!!!

Azabaze na Mamelodi baje ikigali biyemeye, ariko basubiranyeyo icyoba.

Iriya Ni mind game atangiye!!! Kandi Gormahia si ikipe iremereye cyane.