Print

Umugore n’umugabo batawe muri yombi bazira gutwika igitsina n’ibiganza by’umukozi wabo [ AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 3 May 2018 Yasuwe: 3795


Umugore witwa Sandra Mukibi n’umugabo we bo mu gace ka Kireka, muri Uganda, bashyikirijwe uyu mwana na kampanyi yitwa ‘Master Maids Limited’ ngo ajye abafasha imirimo yo mu rugo nabo bamugenere igihembo , ariko ibyo basezeranye ntibyaje kubahirizwa byarangiye bamwituniyeho bamubuza uburenganzira bwe, mu gihe ba nyirabuja bashwanaga barwanaga yagiye kubakiza bahita bamwadukira baramukubita.

Uyu mukozi yabwiye inzengo z’umutekano ko bahereye cyera bamukorera bamuhohotera gusa kubera ko ntaruvugiro yari afite agahitamo kuryumaho ategereje ko yabona umushahara we akigendera. Mu bikorwa bibi yakorerwaga harimo kuba baramukubitishaga insinga z’ amashanyarazi, cyangwa inkoni ,gucengezwa mu rugi bamukandiramo (bamukandisha urugi), bakarenzaho bakamutwika ibiganza no ku bice bye by’ibanga.

Aya makuru yatanzwe n’ ababyeyi b’uyu mwana ukora akazi ko mu rugo ubwo batakiraga Polisi ikorera mu gace ka Bweyogerere, bayibwira ko umwana wabo adafashwe neza, ni ko guhita ikora iyo bwabaga ikurikirana Sandra Mukibi ndetse n’umutware we bareraga umwana ibata muri yombi abo magingo aya bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Police ya Kireka .